00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yatashye icyicaro gishya cya FPR Inkotanyi (Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 June 2017 saa 03:15
Yasuwe :

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro icyicaro gishya cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Kamena 2017, wabimburiye Kongere idasanzwe yahuje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yo guhitamo umukandida uzahagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe ku wa 3 na 4 Kanama 2017.

Iyi Kongere yemeje bidasubirwaho Paul Kagame nk’ugomba kuyihagararira mu matora; yitabiriwe n’abahagarariye amashyaka ari ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, Tanzania, Ethiopia, Kenya, Angola, Uganda, Repubulika ya Congo, Eritrea, Djibouti n’u Bushinwa n’abandi.

Inyubako nshya y'icyicaro cya FPR Inkotanyi
Icyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo
Amabendera y'umuryango FPR Inkotanyi yazamuwe mu mfuruka zose z'inyubako nshya
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga ahabereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako y'icyicaro cya FPR Inkotanyi
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuhuzanya n'abanyacyubahiro bahagarariye amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu bitandukanye
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahuje urugwiro n'abayobozi bakuru muri FPR Inkotanyi mbere y'umuhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako y'icyicaro gishya
Perezida Kagame afungura ku mugaragaro inyubako y'icyicaro gishya cya FPR Inkotanyi
Perezida Kagame yafunguye inyubako y'icyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo
Inyubako y’icyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi iherereye i Rusororo yafunguwe na Perezida Paul Kagame

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages