Perezida Kagame yari aherutse kwemezwa na Kongere idasanzwe ya FPR Inkotanyi nk’umukandida uzahagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Igikorwa cyo kwakira kandidatire cyatangiye ku wa 12 Kamena 2017 hakirwa iya Dr Frank Habineza na Mwenedata Gilbert ndetse mu buryo butunguranye hakirwa n’uwitwa Barafinda Sekikubo Fred. Ku wa 20 Kamena 2017 hakiriwe iya Diane Shima Rwigara.
Ingingo ya 83 y’Itegeko no 27/2010 ryo kuwa 19/06/2010 rigenga amatora nk’uko yahinduwe kandi yujujwe kugeza ubu, iteganya ko gutanga kandidatire biherekezwa n’icyemezo cy’ubwenegihugu kitarengeje amezi atatu; inyandiko igaragaza ko nta bundi bwenegihugu umukandida afite; icyemezo cy’amavuko n’icy’ubutabera kitarengeje amezi atatu, kigaragaza ko atigeze akatirwa cyangwa yakatiwe igifungo.
Ku bakandida bahagarariye imitwe ya politiki, umukandida asabwa icyemezo gitanzwe n’uwo mutwe cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki kigaragaza ko ryamutanzeho umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika.
Asabwa icyemezo cy’uko afite nibura umubyeyi umwe ufite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko n’icyemezo cy’uko inyandiko zatanzwe ari ukuri.
Mu bindi harimo icyemezo cy’uko yagaragaje umutungo we igihe umukandida ari mu bagomba kuwutangaza kandi inyandiko umukandida asabwa azitanga muri kopi ebyiri. Imwe isigara muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora indi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikayiteramo kashe kuri buri rupapuro ikabona kuyimusubiza.
Biteganyijwe ko ku wa 27 Kamena hazatangazwa kandidatire zemejwe by’agateganyo. Kwiyamamaza bizatangira ku wa 14 Nyakanga birangire ku itariki ya 3 Kanama imbere mu gihugu no ku itariki ya 2 Kanama mu mahanga.



















TANGA IGITEKEREZO