Iri shyaka rivuga ko ryakomeje kubazwa n’abantu batandukanye cyane Abanyamakuru iby’ibaruwa bivugwa ko ryanditse risaba Akarere ka Gasabo ko kariha uruhushya rwo gukora imyigaragambyo yamagana amatora ya referendumu ateganyijwe tariki ya 17 na 18 Ukuboza 2015.
Ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’iri shyaka, Mukabunani Christine, ivuga ko ishyaka rye ritigeze ryandika risaba uruhushya rwo gukora imyigaragambyo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mukabunani yagize ati “ Hari n’abandi bari babimbajije bo bavuze ko hari amakuru bafite ko bariya bantu banditse babwira ubuyobozi ko bashaka kwigaragambya bamagana Referendumu. Twanditse ibaruwa twamagana abantu bari kwandika ibyo bintu mu izina ryacu.”
Bivugwa ko Me Ntaganda Bernard wahoze muri iri shyaka n’abamushyigikiye ndetse n’abanyamuryango ba FDU Inkingi ari bo bandikiye ubuyobozi basaba uruhushya rwo gukora imyigaragambyo.
Kuri iki, Mukabunani yagize ati “Niba ari nka FDU Inkingi ntabwo yemewe, na Ntaganda ntabwo yemewe, ntabwo ari umuyobozi w’ishyaka na rimwe mu Rwanda.”
Mukabunani avuga ko nta mpamvu n’imwe ishyaka abereye umuyobozi, PS Imberakuri, ryari kwandika risaba uruhushya rwo gukora imyigaragambyo kuko nta kibazo na kimwe rifite kuri referendumu.
Ati “ Nta mpamvu y’imyigaragambyo kubera ko mbere hose abaturage basaba ko referendumu yaba, twakomeje kureba niba ari ibintu bikurikije amategeko, niba koko ari ibintu birimo igitugu nk’uko bamwe babivugaga, dusanga nta kibazo kirimo ahubwo dusaba ko bazatora ’Yego’, Itegeko Nshinga rikavugururwa.”
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda badakwiye guha agaciro abantu bashaka kubayobya kuko ngo ‘buri gihe iyo amatora yegereje hari abantu bashaka kuyatesha agaciro, bityo ko ‘abaturage abantu bakwiye kubima amatwi .’
Mu gihe twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugisha abandi bafite aho bahuriye n’iki kibazo harimo akarere ka Gasabo gusa ku murongo wa telefoni bose nta n’umwe twabashije kuvugisha kuko telefoni zabo zitari ziri ku murongo.
Abanyarwanda barenga miliyoni n’ibihumbi Magana arindwi bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavugururwa, inteko isuzuma ubusabe bwabo itangira imirimo y’ibanze kugeza ubwo itoye umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Nyuma y’ibi, Inteko yashyikirije Guverinoma umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye na yo isaba Perezida wa Repubulika ko yakwemeza itariki izaberaho referendumu.
Mu nama y’Abaminisitiri iherutse, hemezwa ko nta kabuza Referendumu izaba tariki ya 17 Ukuboza 2015 ku Banyarwanda baba mu mahanga na tariki ya 18 Ukuboza 2015 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.
Abanditse basaba ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavugururwa bose bahuriza ku gusaba ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017 ubwo manda ye ya kabiri yemererwa n’amategeko azaba ayishoje.
Gusa kugeza ubu, Umukuru w’Igihugu ntacyo aratangaza ku byo yasabwe n’abaturage gusa mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FRP Inkotanyi yabaye ku Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2015 yavuze ko azagira icyo avuga nyuma ya Referendumu.



















TANGA IGITEKEREZO