00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PSD igiye gukusanya ibitekerezo bizavugurura Itegeko Nshinga

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 27 July 2015 saa 08:51
Yasuwe :

Ishyaka riharanira Demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage “PSD” rigiye gukusanya ingingo zikwiye kuvugururwa n’ibindi bitekerezo byashyirwa mu Itegeko Nshinga bikazajyana no kuvugurura ingingo ya 101.

Ibi byavugiwe mu nama ya Biro Politiki y’iri shyaka kuri iki cyumweru, aho bigaga ku ngingo zitandukanye zirimo ivugururwa ry’Itegeko Nshinga n’amatora y’inzego z’ibanze umwaka utaha.

Nk’uko yagiye ibitangaza mu bihe bitandukanye, PSD na yo isanga ubusabe abaturage bashyikirije Inteko Ishinga Amategeko bufite ishingiro, bityo ngo ubwo ingingo ya 101 izaba ivugururwa iryo shyaka na ryo ryashaka ibitekerezo rizajyana mu mpaka.

Umuyobozi w’iri shyaka avuga ko mu kwezi kwa munani bazaba bamaze gukusanya ibitekerezo ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Yagize ati “Tuzashyiraho amatsinda asesengura umutwe ku wundi hanyuma tubizane muri Biro Politiki noneho mu gihe cy’impaka haba mu nteko Ishinga Amategeko cyangwa muri Forum (ihuriro) y’imitwe ya Politiki abe ari byo tugenderaho mu gutanga umusanzu mu Itegeko Nshinga rishya.”

Aha Minisitiri w'Intebe Murekezi Anastase yifurizaga imirimo myiza Dr.Vincent Biruta nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora PSD

Dr.Biruta avuga ko kandi kuri iki cyumweru baganiriye ku birebana n’uburyo abarwanashyaka baryo bazitabira amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu mwaka wa 2016.
Yagize ati “Niba inzego nk’izi abantu banyura mu matora byanze bikunze uwiyamamaza agomba kuba yifitemo ikizere,ufite uruhare mu buzima bw’igihugu utuyemo kugirango abantu bakugirire ikizere.”

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (P.S.D.) ryavutse muri Nyakanga 1991. Nyuma ya 1994 Ishyaka PSD ryagiye mu nzego zitandukanye z’ubutegetsi bw’lgihugu.

Mu mwaka 2010 Dr. NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene ryamutanze nk’Umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika,mu gihe mu itora rya Perezida wa Repubulika ryo muri 2003 Ishyaka PSD ryashyigikiye Paul KAGAME.

Kuwa wa 14 Nyakanga,nibwo inteko ishingamategeko imitwe yombi yemeje ishingiro ry’ubusabe bw’abasaga miliyoni 3.7 bo mu nguni zose z’igihugu bari bayandikiye bayisaba ko yavugurura itegeko nshinga Perezida Kagame akongera kubona uko yiyamamariza kubayobora.

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages