00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PSD yasabye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, manda za Perezida zikagenwa n’abaturage

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 24 May 2015 saa 04:55
Yasuwe :

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryemeje ko rishyigikiye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa mu ngingo y’101 igena umubare wa manda z’Umukuru w’igihugu, ariko imyaka ya manda ikagabanuka.

Uyu mwanzuro w’ishyaka watangajwe mu myanzuro ya kongere ya gatanu yateraniye i Kigali kuwa 23 kugeza 24 Gicurasi 2015.

Iri shyaka ryemeje ko havugururwa ingingo y’101 iteganya ko Umukuru w’Igihugu atarenza manda ebyiri z’imyaka irindwi, irindwi.

Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta, yabibwiye itangazamakuru ko hari bamwe mu barwanashyaka bavugaga ko badashyigikiye ivugururwa ry’iyo ngingo, habayeho gutora abenshi bemeza ko ivugururwa, ariko na none imyaka ya manda ikava kuri 7 ikaba itanu.

Yagize ati“Kongere yemeje ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavugururwa, manda ya Perezida wa Repubulika yari ifunze igafungurwa, ikaba imyaka itanu ishobora kongerwa.”

Yakomeje agira ati“Twemera ko manda z‘Umukuru w’Igihugu zikwiye kuba zigengwa n’abaturage, uyu munsi rero dushyigikiye ko yahinduka, biturutse ku byifuzo by’abaturage.”

Nubwo ryashyigikiye ko iyo ngingo yavugururwa Perezida Paul Kagame akazabasha kwiyamamaza mu 2017 atazitiwe n’uko azaba arangije manda ze ebyiri, PSD nayo yeruye ko izatanga umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Dr Biruta yagize ati“Twebwe mu kurihindura nta n’ubwo bivanaho uburenganzira bwacu bwo gukomeza guharanira inyungu, tukaba twiyemeje ko tuzatanga n’umukandida mu mwaka wa 2017.”

Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta

Iri shyaka rirasaba ko mu guhindura iyi ngingo, bizakorwa biciye muri kamarampaka, hakanigwa uburyo Itegeko Nshinga ryanozwa rikajyana n’igihe no ku zindi ngingo.

Ati "Guhindura manda z’Umukuru w’Igihugu bisaba kamarampaka, kuyikora ushingiye ku ngingo imwe tubona ari ugupfusha ubusa ahubwo twaboneraho no kureba izindi ngingo zose z’Itegeko Nshinga tukarinoza, tukaryandika neza, tukareba uko turihuza n’igihe ariko ntidukore kamarampaka ishingiye ku ngingo imwe hanyuma ngo nihashira iminsi usange hari ibyari bikenewe kunozwa bitanogejwe.”

Yavuze ko hareberwa hamwe ibikeneye kunozwa, kongerwamo, kuvanwamo.

PSD igwa mu ntege Umuryango FPR Inkotanyi kugira abarwanashyaka benshi, yemeje ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ikurikiye PL n’anadi mashyaka menshi yagaragaje ko ibitekerezo by’Abanyarwanda benshi ari byo bigomba guhabwa agaciro.

Kugeza ubu ishyaka rya Green Party niryo ridashyigikiye iryo vugururwa, ariko abaturage bakomeje gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko basaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yitabiriye kongere y'ishyaka rye rya PSD
Abayobozi ba Komite ya PSD

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages