PS Imberakuri, ni rimwe mu mashyaka yashyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa cyane mu ngingo ya 101 igena umubare wa manda zemerewe Umukuru w’Igihugu maze abayoboke baryo n’Abanyarwanda bagaha amahirwe Perezida Kagame akiyamamariza kubayobora nyuma ya manda zagenwaga n’Itegeko Nshinga.
Mu kiganiro Perezida w’iryo shyaka Mukabunani Christine yagiranye na IGIHE, yavuze ko ashishikariza abayoboke baryo kuzatora ‘Yego’ mu matora ya Referendumu kuko byasabwe n’abaturage benshi kandi bashingiye ku kuri.
Mukabunani yavuze ko inzira zo kuvugurura Itegeko Nshinga zakurikije amategeko, akaba ari na byo ashingiraho asaba ko hatorwa yego.
Yagize ati” Twarabikurikiranye, ibintu byose byaciye mu mucyo, amategeko yarubahirijwe nta kibazo cyabayemo…”
Yongeyeho ko uretse abayoboke ba PS Imberakuri bazatora ‘Yego’ anabisaba n’abandi Banyarwanda bose kuzayitora, bahereye ku byagezweho mu iterambere ry’igihugu bigaragarira buri wese.
Gusa iri shyaka ryagaragaje impungenge ko igihe gisigaye ngo habe amatora ya referendumu ari gitoya, ku buryo Abanyarwanda bose bigoranye ko baba bagejejweho ibijyanye n’ingingo zavuguruwe mu Itegeko Nshinga, ariko ubuyobozi bwa komisiyo y’amatora bwamaze impungenge abafite ikibazo nk’icyo ko itariki y’itora izagera Abanyarwanda bose bazi ingingo zirimo, ndetse Abasenateri n’Abadepite bakaba barimo kuzenguruka Igihugu basobanura kuri iryo tegeko.
Ishyaka PS Imberakuri, ryemewe gukorera mu Rwanda ritangaza ko rifite abayoboke basaga ibihumbi 800, kandi ko ryiyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu miyoborere y’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO