Nkuko byemejwe mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye kuwa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2015, amatora ya Referendumu izaba ku itariki ya 17/12/2015 ku Banyarwanda bazatorera hanze y’Igihugu no ku itariki ya 18/12/2015 ku Banyarwanda bazatorera mu Rwanda.
Ni nyuma yaho ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Perezida wa Repubulika yemeje ko habaho Referendumu ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04/06/2003 ryavuguruwe muri 2015.
Mu nama ya Biro Politiki y’ishyaka FPR-Inkotanyi yabaye ku Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2015, Abanyamuryango bayo bari basabye Umukuru w’Igihugu ko referendumu yaba kuya 18 Ukuboza kuko hafi ya byose bikenerwa ngo ibe bihari. Perezida Kagame nawe atazuyaje yabemereye iki cyifuzo cyabo.
Niyo matora azatwara amafaranga make mu mateka
Aya matora asigaje icyumweru kimwe, azatwara amafaranga angana na miliyari ebyiri, akazaba ariyo matora atwaye amafaranga make mu mateka y’amatora mu Rwanda.
Amatora y’inzego z’ibanze yabaye muri Gashyantare na Werurwe 2011, yatwaye asaga miliyari 4 na miliyoni 300. Mu gihe amatora y’Abadepite yabaye muri Nzeli 2013 yatwaye asaga miliyari 6.
Ibikorwa byo gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2010 byatwaye asaga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe ingengo y’imari y’amatora nk’aya mu 2003 yari miliyari umunani na miliyoni 500.
Biteganyijwe ko amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu 2016 guhera ku rwego rw’Umudugudu kugera ku bayobozi b’Uturere azagendaho ingengo y’imari ingana na miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro IGIHE iherutse kugirana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora (Rwanda Netional Electoral Commission-RNEC), Munyaneza Charles yavuze ko Referendumu iramutse yemejwe nta kibazo cyabaho kuko ibikoresho bizifashishwa mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze byakwifashishwa muri ayo matora.
Abakorera bushake basaga ibihumbi 60 ngo bahora biteguye, uretse ko bazongererwa ubumenyi ku bijyanye na Referendumu biciye mu mahugurwa bazahabwa mu minsi mike.
Perezida wa RNEC, Prof Kalisa Mbanda yabwiye IGIHE ko bamaze kwicarana na Minisiteri y’Imari n ’Igenamigambi ikemera gutanga ayo mafaranga, kuko ubusanzwe ariyo igena amafaranga yihutirwa cyane iyo atari asanzwe yarateguwe mu ngengo y’Imari, nk’uko ay’amatora ya Referendumu atari yaragenwe.
Mbanda yavuze ko bicaranye bakagena ayo mafaranga kuko igikorwa nk’icyo atari icy’urwego runaka ahubwo ari icy’igihugu.
Mu mibare itangazwa na RNEC, abagomba kwitabira ayo matora ndetse n’ay’inzego z’ibanze bagera kuri miliyoni esheshatu n’ibihumbi 400.
Abanyarwanda badafite inenge zibabuza gutora bamaze kwitabira gufata amakarita y’itora ku kigero cya 95%.
Hejuru ku ifoto: Abaturage bajyanye mu Nteko Ishinga Amategeko ubusabe bw’uko Itegeko Nshinga ryavugururwa



















TANGA IGITEKEREZO