Ibi babitangarije imbere ya Komiseri mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Mary Gahonzire wari wasuye Gereza ya Rubavu kuwa Kabiri tariki ya 2 Kamena agamije kureba niba nta bagororwa bakomeza gufungwa kandi bararangije ibihano byabo.
Abo bagororwa bavuga ko ubwo bafungwaga, batekerezaga ko ubuzima bwabo burangiye, imiryango yabo itazabasha kubaho neza ariko Perezida Kagame aza kuyifasha ayigabira inka, abana babo babona uko biga.
Nshogozabahizi Emmanuel ufungiye ibyaha bya Jenoside yagize ati “ Njyewe ubwanjye nkigera muri Gereza nari nzi ko byose birangiye, ko umuryango wanjye nanjye ubwanjye ubuzima burangiye, ndiheba biteye ubwoba dore ko bari banankatiye igihano cy’urupfu nyamara siko byagenze, ari igihano cy’urupfu cyakuweho ndetse n’abana bacu twumvaga ko bazabaho nka ba mayibobo ubu barize.”
Emmanuel kandi akomeza avuga ko nubwo nta burenganzira bafite bwo gutora no gutorwa, ngo nk’uko bagishijwe inama ubwo Itegeko Nshinga ryategurwaga, nabo ko bafite uburenganzira bwo kurebera hamwe n’abandi Banyarwanda uko ingingo ya 101 yahinduka inzitizi zatuma Perezida Kagame atiyamamaza zikavaho.
Undi mugororwa witwa Karorero Joseph wahoze ari umusirikari mu ngabo za kera avuga ko nta buyobozi yabonye nk’ubwa Perezida Paul Kagame.
Yagize ati “Yahaye umwana wanjye buruse ubu yararangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza…Ibi nibwo nari mbibonye mu buzima bwanjye bwose none ubu aza kunsura ari umukozi wa Leta ni iki cyatuma ntamushyigikira (Paul Kagame).”



















TANGA IGITEKEREZO