Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 27 Kanama 2014, mu nteko rusange yari igizwe n’abasenateri 23 bari bitabiriye igihembwe kidasanzwe.
Uyu mushingwa wari uhagarariwe na Depite Musabyimana Samuel uyoboye akanama k’Abadepite kateguye uwo mushinga ndetse na Depite Uwayisenga Yvone umwungirije.
Depite Musabyimana amaze kugeza ku Basenateri ishingiro ry’uyu mushinga w’iryo tegeko, yabasabye guhita baritorera bibaye ngombwa, hagamijwe gusubiza ubusabe bw’abagera kuri Miliyoni eshatu n’ibihumbi 700 bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa.
Umushinga watowe n’Abasenateri bose bari bahari
Inteko rusange yari iyobowe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza nyuma yo gusuzuma uyu mushinga yahise iwutorera maze Abasenateri 23 kuri 23 bose barawutora.
Nyuma yo kuritora Senateri Makuza yabwiye IGIHE ko ibi ari ibintu bisanzwe by’uruhererekane rw’amategeko mu gusubiza icyifuzo cy’abaturage, bakaba batanze ibitekerezo mu buryo ingingo ya 101 yavugururwa.
Makuza yagize ati “Kubera uburemere by’Itegeko Nshinga imitwe yombi yasabye ko hajyaho Komisiyo yunganira Inteko Ishinga Amategeko mu kwandika imbanzirizamushinga y’ivugurura ry’Itegeko nshinga.”
Depite Uwayisenga Yvone avuga ko iyi Komisiyo izafasha Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi mu kuvugurura Itegeko Nshinga nirangiza itange raporo ku mutwe w’abadepite na Sena.
Umutwe w’abadepite uziga iri tegeko ushyikirize umutwe wa Sena kugirango bayifashishe mu mushinga wo kuvugurura itegeko nshinga.
Nyuma y’uko Sena yemeje iri tegeko rizatangazwa maze Guverinoma igene Abakomiseri barindwi bazajya muri iyi Komisiyo. Izi mpuguke zizohererezwa Sena yemeze imishinga y’amateka abashyiraho.
Iyi Komisiyo izamara amezi ane azongerwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa.
Kuba iyo komisiyo ishyizweho haramaze kwemezwa ingengo y’imari y’uyu mwaka, ngo nta mpungenge bikwiye gutera, kuko izakoresha ingengo y’Imari y’umutwe w’abadepite, bigakorwa nk’uko igihugu kijya gishyira mu bikorwa ibindi byemezo byihutirwa kandi bitunguranye.
Kuwa 14 Nyakanga 2015, Inteko rusange ya buri mutwe w’inteko Ishinga Amategeko yasuzumye ubusabe bw’abanyarwanda maze hemezwa ishingiro ryabwo.
Kuwa 20 Nyakanga kugeza tariki 3 Nyakanga abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bagiranye ibiganiro n’abanyarwanda mu mirenge 416.
Kuwa 10 Kanama 2015, inteko rusange ya buri mutwe yarateranye imaze gusuzuma raporo y’izi ngendo ifata imyanzuro y’uko itegeko nshinga ryavugururwa ndetse n’umwanzuro wo gushyiraho iyi Komisiyo igashyirwaho n’itegeko ndetse igahabwa igihe kizwi izaba yarangije imirimo yayo.
[email protected]
Twitter:@biroridinatale



















TANGA IGITEKEREZO