Ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga iteganya ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi inshuro zitarenze ebyiri. Umukuru w’Igihugu uriho azaba arangije manda ze ebyiri mu 2017.
Nyuma yo gushyikiriza ubu busabe Sena y’u Rwanda, Ngendahayo Aimable wari uyoboye iri tsinda “Ni wowe” yasobanuriye IGIHE ko rigizwe n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko bafite igitekerezo cyimwe cyo guharanira ko iterambere ry’Igihugu ritasubira inyuma, bemeranywa kwandika basaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, impapuro zikusanywa mu ntara zose, buri rupapuro rukaba rwanditse mu mukono wa nyira rwo.
Abajijwe icyo bashingiraho basaba ko Perezida Kagame atarangiza manda ze ebyiri hagatorwa umusimbura, Ngendahayo yahise asubiza ati “Turacyamushaka hari imishinga myinshi yatangiye agomba gukomeza.”
Mbere y’uko asobanura iyo mishinga, yabanje gushima igikorwa cy’indashyikirwa cyo kuba Perezida Kagame yarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, akagarura ituze mu Banyarwanda, bakongera kubana neza.
Ngendahayo yagarutse ku kuba mu gihugu hari umutekano, buri wese akabasha gukora imishinga ye ntacyo yikanga, binatuma ubukungu bw’igihugu buzamuka umwaka k’uwundi.
Uretse umuntu ku giti cye, yagaragaje ko hari n’ibikorwa binini bamutegerejeho.
Yagize ati“Turacyamukeneye nk’Abanyarwanda, hari imishinga migari yatangije twifuza kuyibona ayidukorera ikarangira.” Muri yo yavuzemo uwa gari ya moshi n’uwo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.
Ngendahayo yanasobanuye ko ku buyobozi bwa Perezida Kagame ishoramari ryateye imbere.
Yagize ati“Hari uburyo amaze kudufungurira amarembo, Umunyarwanda ashoboora gukorera ubucuruzi mu gihugu icyo ari cyo cyose, Umunyarwanda yaramenyekanye. Hari uburyo azi kuzana abashoramari baturutse hanze, akamenya uburyo abavugisha bagashora imari mu Rwanda, ubukungu bw’igihugu butera imbere…Ni ibikorwa mu by’ukuri mbona by’Indashyikirwa uyu munsi nk’Abanyarwanda benshi tutifuza kurekura Perezida Paul Kagame ngo adusige mu 2017.”
Iryo tsinda ry’Abanyarwanda bahujwe n’imbuga nkoranyamabaga ryitwa “Ni wowe” rifiti intego igira iti “Agaciro kawe mu biganza byawe.” Bavuga ko bahujwe no kuvuga ibyiza by’u Rwanda, baza kurishinga.



















TANGA IGITEKEREZO