00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko Ishinga Amategeko yemeje ishingiro ry’umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard, Cyprien Niyomwungeri na NTWALI John Williams

Kuya 14 July 2015 saa 12:14
Yasuwe :

Ibiganiro byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 14 Nyakanga 2015, imitwe yombi yemeje ishingiro ry’umushinga w’ivugurura ry’Itegeko Nshinga.

Mu gikorwa cyabereye mu cyumba cy’inama cy’umutwe wa Sena cyari kiyobowe na Bernard Makuza, Perezida wa Sena, ndetse n’icyabereye mu cy’Abadepite kiyobowe na Depite Domitile Mukabarisa, abagize Inteko Ishinga Amategeko batoye ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Imyanzuro itatu yafashwe n’Inteko Ishinga amategeko

Mu myanzuro yafashwe, Abasenateri n’Abadepite bashyigikiye ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, igena indeshyo ya manda z’Umukuru w’igihugu n’umubare ntarengwa w’izo yemerewe.

Abasenateri kandi batoreye 100% ko hagomba kurebwa n’izindi ngingo zikeneye kuvugururwa, na zo zikazakorwaho, uyu mwanzuro Abadepite na bo bakaba bawemeje ku kigero cya 98,75%.

Mu bitekerezo byatanzwe, Abasenateri n’abadepite bahurije ku kuba Itegeko Nshinga ryose ryasuzumwa hakareba ingingo zanozwa cyangwa zikandikwa neza bitewe n’uko hagiye hahinduka byinshi, haba mu myandikire ndetse n’amategeko yagiye ashyirwaho ubu ibyo yashyiriweho bikaba byararangiye. Aha batanze urugero ku Nkiko Gacaca.

Abasenateri n’abadepite biyemeje kuzegera abaturage bagakusanya ibitekerezo byabo ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, ingingo ya 101 n’izindi za ngombwa, bakanabafasha kuzisobanukirwa mu rwego rw’amategeko.

Abadepite basesengura ubusabe bw'abaturage

Ibi byose bibayeho bikurikira ubusabe bukabakaba miliyoni enye bwashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ku cyifuzo cy’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Abaturage bakiranye ibyishimo imyanzuro y’Inteko

Ngendahayo Aimable umwe mu baturage bari baje kumva banirebera uko Inteko amategeko isuzuma ubusabe bwabo bwo kuvugurura ingingo ya 101, yabwiye IGIHE ko bishimiye uko abagize intekjo babagaragarije ko bashyigikiye icyifuzo cyabo nk’intumwa za rubanda.

Yagize ati’’Turishimye cyane nk’intumwa zacu batweretse ko icyifuzo twabahaye bagishyigikiye kandi bagiye kwihutisha inzira zijyanye n’amategeko kugira ngo cyemerwe tunabigaragaze dushyiraho igikumwe tubitora muri kamarampaka.’’

Sheikh Sindayigaya Mussa, Umuyobozi w’abayisilamu mu Mujyi wa Kigali, nawe yagize ati:“Nari niteguye kuza kureba uko bari bubyakire kandi nishimiye ko bahaye agaciro ibyifuzo byacu. Twishimiye kandi ko ibyo bashingiyeho byatunyuze kuko ni na byo natwe twagaragaje.”

Abaturage bari bakereye kumva uko Inteko ivuga ku busabe bayishyikirije
Mu Nteko rusange y'Abadepite
Muri Sena hasuzumwa ishingiro ry'umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga

Amafoto: Jean Bizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages