00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuzakomeza gusaba Perezida Kagame kwiyamamaza kugeza abyemeye- PDI

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 14 December 2015 saa 09:46
Yasuwe :

Sheihk Musa Fazil Harerimana, Umuyobozi w’ishyaka PDI akaba na Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda yemeje ko bazakomeza gusaba Perezida Paul Kagame kwiyamamaza ngo bamutore, kubera ko imiyoborere ye itagereranywa.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2015, aho yanagarutse ku ruhare rw’ishyaka ntangarugero muri demokarasi ayobora mu gutora yego mu matora ya Referendumu ategerejwe mu mpera z’iki cyumweru.

Fazil yavuze ko Perezida Kagame yayoboye igihugu akakigeza ku byiza byinshi, bitandukanye n’abamubanjirije.

Iyo mvugo ni imwe mu zigamije gutitiriza umukuru w’igihugu ngo abemerere kuziyamamaza mu matora ataha, bakazabimwemeza ngo bitabira gutora ‘Yego’ mu matora ya Referendumu, Perezida Kagame yasubiyemo kenshi ko akeneye uzamwemeza impamvu akwiye gukomeza kubayobora.

Yagize ati “Tuzakomeza kumusaba ko yakwiyamamaza rwose, n’ubu ntabwo twahagaze, tuzakomeza kubera yuko ibibazo u Rwanda rwahuye na byo kubera ubuyobozi bubi buri wese arabibona, nitumara kurangiza inshingano yacu, izaba ari inshingano ye isigaye, tuzakomeza rero kubimusaba, kugeza abyemeye.”

Muri Referendumu bazerekana ko bamukeneye

Abayoboke ba PDI ntibazigera bashishikarizwa gutora kuko ngo babigize ibyabo. Ibyo binajyana n’uko ari na bo ba mbere basabye ko Perezida Kagame akwiye gukomeza akabayobora, mu kiganiro IGIHE yagiranye na Fazil.

Yagize ati “Ntabwo twebwe tubashishikariza gutora ‘Yego’, ni ibintu byabo bibarimo banasabye. Ntabwo twavuga ngo tugiye kubibashishikariza, twaba tugiye kubambura ibintu byabo, ahubwo bo ikibaraje ishinga ni ukuvuga ngo itariki izagera ryari kugira ngo bashyire mu bikorwa ibitekerezo byabo.”

Fazil yizeye ko abo bayoboke bazatora ‘Yego’ kubera ko ari amahirwe kuri bo, kurusha uwo basaba ko yakomeza kubayobora.

Ati “ Ntabwo tuvuga ngo Itegeko Nshinga twasabaga ko rihinduka ngo Nyakubahwa Perezida Kagame agire amahirwe, ahubwo ni twebwe twaba tugize amahirwe yo kugira ngo dukomeze kuyoborwa neza.Ubwo rero ayo mahirwe ntabwo twayitesha!”

Ni gute batazitesha amahirwe yo kuyoborwa na Paul Kagame?

Kugira umuyobozi mwiza ngo ni amahirwe u Rwanda rwabuze kuva mu gihe cy’ubukoloni kugera mu Rwanda habaye Jenoside yahitanye Abatutsi, bakaba bishimira ko ubusabe bwabo nk’ishyaka bagaragaje bwa mbere bwumviswe.

Mbere y’andi mashyaka bari basabye ko manda za Perezida zava ku myaka irindwi zikaba itanu. Kuba itegeko nshinga rivuguruye ryarahuje n’uko gushaka kwa PDI ngo byarabashimishije cyane.

Ati “Mu by’ukuri twe byaradushimishije cyane kubera ko ikibazo cy’u Rwanda ntabwo ari ikibazo cy’ishyaka, ntabwo n’ubwo ari n’ikibazo kindi, ni ikibazo cy’ubuyobozi butabaye bwiza, kuva twigenga umuntu witwa umukuru w’igihugu utarabashije kuba umuyobozi w’igihugu, akaba uw’agatsiko runaka, ni ko twabaye kuva twigenga.”

Mu miyoborere ya Perezida Kagame ngo yaberetse ko ari umuyobozi mwiza wabajeje kuri byinshi kandi ubikomeje, ni yo mpamvu batazamwitesha.

Ati “ Amahirwe twagize yo kubona umuyobozi mwiza, tukaba noneho muri Referendumu abantu ubwabo barabisabye ngo turabonekewe uwo muntu turashaka ngo tumukomeze, ayo ni amahirwe ya twese rero, kuba Abanyarwanda abenshi banatora baragaragaje yuko nta mukino bashaka bakabisaba, turashaka ko dukomeza kugira amahirwe yo kuyoborwa neza.”

Abatarasabye ko itegeko nshinga rihinduka bahawe amahirwe

PDI yifuza ko n’abatarigeze bashyigikira ko itegeko nshinga ryahindurwa ngo bifatanya n’abagejeje ubusabe ku ihindurwa ryaryo mu nzego zitandukanye, na bo bafatanya n’abandi mu gutora ‘Yego’.

Ati “Abari bataragira icyo bavuga kandi babona ibyiza twagezeho mu gihe gito kubera ubuyobozi bwiza, bakwiriye kukivuga kandi akaba ari bo dushishikariza kuzaza gutora ‘Yego’. Nabo barebwa n’ikibazo cy’imiyoborere myiza, turababwira tuti ‘nyamuneka , ntimuzaryamire muzazinduke mujya gutora ‘Yego’.”

Abasebya u Rwanda ntibazarushyigura

Abantu batandukanye bagiye bahunga u Rwanda kubera impamvu zitandukanye, Fazil yagaragaje ko nta wigeze ahunga arengana, ahubwo ko bose byatewe n’amakosa bakoze.

Ati “ Bamwe ni abajura, abandi bashakaga kwikanyiza, abandi nta bumwe bw’Abanyarwanda bafite, abandi ni interahamwe n’abicanyi…”

Kudashyigikira ko Itegeko Nshinga rihinduka ngo babigize intego ariko ngo ntibitangaje kuko nta cyiza cy’Abanyarwanda bigeze bashyigikira.

Yagize ati “Ubundi icyo bashyigikira ni iki? n’imiyoborere myiza ntibari bayishyigikiye ni yo mpamvu bagiye, ubwo rero batashyigikiye intangiriro n’intango by’imiyoborere myiza, icyo hagati cyo kuvuga ngo tuyikomeze urumva ko batagishyigikira.”

Yakomeje avuga ko uhereye ku mico n’imyitwarire yabo nta wabasaba gushyigikira ibyiza, atanga urugero ati “Ku isi hariho rusiferi; shitani hakabaho n’abeza, uvuze rero ngo abantu bari gusenga ngo shitani yishimye, ugashaka kugira icyo uyibaza, icyo yagusubiza uba ucyumva nyine!”

Musa Fazil Harelimana, Minisitiri w'Umutekano akaba n'umuyobozi wa PDI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages