Kuri uyu wa Kane, Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi, yiyamamarije mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki ahazwi nko mu Gasiza, ahavuye akomereza i Nyamirambo ahazwi nka ‘Tapis Rouge’.
Muri ibi bice byombi, hari ibihumbi by’abaturage bari baturutse mu mirenge itandukanye nk’aho mu Karere ka Rulindo hari hakoraniye abaturage babyutse saa munani z’ijoro berekeza ahabereye ibikorwa.
Mu Karere ka Nyarugenge naho hari ababyutse saa cyenda z’ijoro berekeza kuri Tapis Rouge ahabereye iki gikorwa. Mu mpanuro yatangiye muri ibi bikorwa, Umukandida wa FPR Inkotanyi, yashimye amashyaka yateye ingabo mu bitugu FPR Inkotanyi avuga ko yahisemo neza gukomeza urugendo rw’iterambere u Rwanda rwifuza.
Uko ibikorwa bya Paul Kagame byo kwiyamamaza mu Karere ka Rulindo na Nyarugenge byagenze
– Umukandida wa FPR Inkotanyi yishimana n’abaturage b’i Nyamirambo
15:10: Ibikorwa bya Paul Kagame byo kwiyamamaza i Nyamirambo birasojwe
– Paul Kagame ubwo yasuhuzaga abaturage b’i Nyamirambo
– Itariki enye ni ukongera amajyambere
“Maze rero itariki enye, ni ukongera ya vitesse [umuvuduko] ni ukongera intambwe, ni ukongera umuvuduko, ni ukongera umutekano, ni ukongera ubumwe, ni ukongera amashanyarazi, amazi, uburezi, ni ukongera amajyambere.
FPR rero yabahaye umukandida kandi ntabwo ari mushya, dusanzwe tuziranye. Turaziranye, tumaranye igihe, turizerana. Ubwo rero usibye imirimo tumaze igihe dukora, usibye imirimo myinshi idutegereje tuzakora ejo, ndagira ngo ibyo byose tujye dukomeza kubikora muri icyo cyizere, mu mahoro, mu mutekano ndetse no mu byishimo byinshi cyane. Dukwiye kwishimira abo turibo.”
14:50: Paul Kagame ahawe umwanya kugira ngo ageze ubutumwa bwe ku baturage bateraniye hano aho atangiye agira ati “Reka nshimire abamaze kuvuga, bavuze byiza birimo amateka yacu, birimo n’icyatuzanye hano n’icyaduhurije hano. Fazil Harerimana anyibukije amateka, avuze amateka ayatindaho, amateka y’abayisilamu ariko ariya mateka ni aya rusange. Yahereye ku bayisilamu ariko twibukiraho n’andi mateka asa atyo ariko twibukiraho aho igihugu cyavuye, aho kigeze ubu n’aho gishaka kujya mu bihe biri imbere.”
“Iyo ubonye, iyo wumvise ibyo byose uribaza ukavuga ngo mbere hose twari he? Ariko noneho, dufite amahirwe yo kuba duhari, dufite amahirwe yo kugira urubyiruko, dufite amahirwe yo kugira abagore n’abagabo bumva noneho ntibumve ko harimo gusumbana ahubwo harimo kuzuzanya. Bakumva ko hariho abayisilamu, abakirisitu ndetse n’abemera ukundi n’abatemera. Na bo ni abantu. Ni abantu bakwiye kugira uburenganzira bwo kuba umuntu ndetse abo bose bakorera hamwe, ibyo tugeraho ni byinshi.”
14:45: Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame, niwe uhawe umwanya aho avuze ko Umujyi wa Kigali uza ku isonga muri Afurika.
14:40: Fazil akomeje agira ati “Ijambo ‘Baba wa Taifa’ niryo mukwiye ariko twabuze Ikinyarwanda cyaryo. Ubwigenge bwacu twabubonye mubohoye igihugu, nta bwigenge twari twarabonye […] FPR Inkotanyi itangiye kotsa igitutu ingabo za Habyarimana, twashinze ishyaka PDI ngo duharanire uburenganzira bwacu, niyo mpamvu abarishinze twiyemeje ko tutatandukana na Baba wa Taifa kuko niwe waduhaye ubwo burenganzira. Icyo twasaba ni uko Imana yakuturindira kugira ngo ukomeze kubaka imisingi y’uru Rwanda itazongera gusenywa n’uwari we wese.”
14:30: Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka, PDI, Moussa Fazil Harerimana niwe uhawe umwanya aho atangiye agira ati “Turabashimira uyu mwanya mwatugeneye, hashize imyaka 91 ururimi rw’Igiswahili ruciwe mu ndimi zemewe mu butegetsi bw’u Rwanda, umwaka ushize mwategetse ko rusubiramo […] Uru rurimi rwaciwe n’abakoloni b’Ababiligi mu 1925, uyu munsi turi mu gicumbi cyarwo. Kagame watugaruriye agaciro n’ibyishimo oyee!!!!”
Harerimana yakomeje agaragaza uko Abakoloni bakunze guheza abatari Abakirisitu, yaba mu kazi no mu gusenga ariko ubu buri dini ryemewe n’amategeko mu Rwanda rikaba ryemerewe kwigisha no gushaka abayoboke mu buryo butanyuranyije n’amategeko ndetse no mu kazi hakaba hakoreshwa ipiganwa utsinze agahabwa akazi.
14:20: Umuturage witwa Muneza Nilla ahawe umwanya ngo agaragaze uko imiyoborere myiza yamufashije kwiteza imbere. Agize ati “nyuma yo kuvuga ko amahirwe ahari twarakumviye. Nubatse inzu nziza mu Biryogo ubu ni hoteli yakira abantu 100 icya rimwe, hari abakozi 120 dukoresha baturiye hariya babona imibereho kubera iriya nzu”.
Yakomeje agira ati “Nashinze Royal ubu ni ikigo gikomeye bihuye n’icyifuzo cyo guharanira ko abantu bagenda neza twatsindiye zone ya kabiri kandi dutwara abantu neza, dukoresha abakozi 300 batunze imiryango yabo […] Itariki enye tuzaba tugiye mu nzu y’amatora tutagiye kugutora kuko Imana yaragutoye. Abenshi tugufata nk’intumwa, Mose yacyuye abanya-Israel ariko natwe wadushakiye imibereho myiza. Ikizatujyana mu nzu y’itora ni ukwiyemeza kujya mu kirenge cyawe tugahora mu bitekerezo byawe. Abanyamujyi ba hano tuzaba tugiye gutora gutura mu nzu nziza.”
– Ikinimba cyabyinwe biratinda…
– I Rulindo, Madamu Jeannette Kagame nawe yari ahari
– Paul Kagame abwira abaturage ba Rulindo ati ‘FPR Oyee!’
– Amafoto utabonye ya Paul Kagame i Rulindo
14:00: Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, amaze kugera i Nyamirambo ahazwi nka ‘Tapis Rouge’ ahateraniye ibihumbi by’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Kubera uburyo ahabereye iki gikorwa ari hanini, byasabye ko akoresha imodoka azenguruka kugira ngo asuhuze abantu
13:10: Abahanzi barimo Jay Polly, Intore Tuyisenge, Riderman, Christopher, Urban Boyz, batangiye gususurutsa ibihumbi by’abateraniye i Nyamirambo bategereje umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame Paul
– Ubwitabire i Nyamirambo...
Abanyamujyi bateraniye i Nyamirambo aho biteguye kwakira Paul Kagame
Ibihumbi by’abaturage ba Nyarugenge kuri uyu munsi wa Karindwi w’ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, bakoraniye ahazwi nka ‘Tapis Rouge’ i Nyamirambo, aho bategereje umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame Paul, muri morali n’ibyishimo bidasanzwe.
Imyiteguro yo ku rwego rwo hejuru, imbyino n’akanyamuneza nibyo biri kuranga aba baturage buzuye neza ahateguwe. Itsinda ry’Abayisilamu ryambaye mu buryo bumenyerewe muri iri dini imyambaro igizwe n’amabara ya FPR-Inkotanyi, ni rimwe mu yarimo gushimisha abari hano muri morali idasanzwe.
Nta gushidikanya ko imyiteguro yakozwe neza kuko buri mudugudu ufite icyapa cyanditseho imihigo yo gutora Kagame 100%, abakecuru, abasaza, abanyantege nke, abafite ubumuga n’abafite abana bateguriwe ihema ribafasha gukurikira ubutumwa bw’umukandida bashyigikiye. Hari kandi imodoka zikomeje gufasha abaturage kugera hano.
Amabendera n’imyambaro y’imitwe ya Politiki nka PSD, PL, PPC n’andi yiyemeje kwifatanya n’Umuryango FPR-Inkotanyi mu gushyigikira umukandida wawo muri aya matora, nkuko bisanzwe yaserukanye ishema.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE batangaje ko uyu munsi bawuhariye kugaragariza ibyishimo Kagame wabagejeje ku iterambere.
Kwizera Honoré w’imyaka 24 waturutse mu Murenge wa Rwezamenyo, avuga ko yabyutse saa kumi ngo aze gushyigikira uwamufashije kurangiza amashuri ye.
Yagize ati “Njye nari naravuye mu ishuri kubera ubushobozi buke ariko azana amashuri y’imyaka icyenda na 12 nsubirayo ndiga, nararangije niga n’imyuga ubu ndabaza mbayeho neza.”
UKO IGIKORWA CYO KWIYAMAMAZA CYAGENZE MU KARERE KA RULINDO
12:20: Ibikorwa byaberaga mu Murenge wa Bushoki ahazwi nko mu Gasiza mu Karere ka Rulindo birasojwe. Paul Kagame akaba agiye gukomereza mu Karere ka Nyarugenge kuri ’Tapis Rouge’ i Nyamirambo.
12:15: Paul Kagame asoje ijambo rye ashimira abaturage b’Akarere ka Rulindo, avuga ko 100% by’amajwi mu matora binasobanuye 100% ry’ibikorwa by’iterambere.
– “FPR irwanya abasenya”
“Banatubwiye n’amateka ya Rulindo, ndavuga n’aya kera. Kera cyane. Intambara zatsindiwe hano, ubwo ni urugamba, rufite amateka, amateka afite icyo avuze ku gihugu cyose hagati y’icyo gihe cy’ingamba zatsindiwe hano n’izahatsindiwe. Nanone hari amateka yabaye atari meza ariko ubu ni ameza. Mwahoze mubivuga ko ibyiza biri imbere, niho tureba.
Imikorere myiza, imikorere y’iterambere, kwiteza imbere kwanyu mu buhinzi, mu bikorwaremezo […] nibyo dushaka gukomeza guteza imbere […] hanyuma n’indirimbo yahoze ivuga ngo ntawabisenya ndeba. Tubyubake twese, tunabirindire hamwe twese kugira ngo dukomeze tubyubakireho. FPR Inkotanyi, abayoboke n’abayobozi babo, nibyo kuva na kera twatojwe. Twatojwe kubaka ntabwo ari ugusenya ahubwo turwanya abasenya."
12:10: Paul Kagame atangiye ashimira amashyaka yashyigikiye FPR Inkotanyi aho agize ati “Reka mbanze nshimire Vincent Biruta wa PSD wavuze, akaba yavugiye ishyaka rya Politiki rya PSD. Ejo twumvise Mukabalisa wa PL wenda uyu munsi cyangwa ejo tuzumva abandi..."
12:05: Paul Kagame afashe ijambo aho atangiye ashimira abaturage bo mu Karere ka Rulindo bamwakirije impundu.
11:55: Biruta asoje ijambo rye agira ati “Bavandimwe banyarulindo, itariki murayizi. Tuzindutse. N’umukandida wacu, ifoto ye murayizi, ikirango cye murakizi. Amajwi ni angahe”. Abaturage bose basubiza bagira bati 100%.
11:45: Perezida wa PSD, Vincent Biruta, ahawe umwanya avuga ko kuri we ibikorwa byo kwiyamamaza byarangiye ubwo Abanyarwanda basabaga ko Itegeko Nshinga rivugururwa.
Ati “PSD yajyanye n’abandi Banyarwanda twemera ko Itegeko Nshinga rigomba guhinduka […] nyuma twemeza ko umukandida wacu ari Nyakubahwa Paul Kagame […] Umukandida wacu ni inkingi y’ubumwe, demokarasi n’amajyambere. PSD niko ibyumva.”
11:30: Mugiraneza Venuste w’imyaka 46 y’amavuko akaba ari umubyeyi w’abana babiri. Avuze ko mu 1996 yari yarahungiye muri Congo, ariko yaje gutahuka bigizwemo uruhare n’Ingabo za APR. Uyu mugabo avuze ko amaze gukora ibikorwa by’iterambere byinshi aho yabashije kwiyubakira uruganda rw’ikawa rubona inyungu ya miliyoni esheshatu z’u Rwanda. Ibi byose ngo abikesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame yorohereza abashoramari.
Asoje agira ati “Nkiri muri Congo nari muri marche arrière, nambutse Goma mfata vitesi ya mbere, uruganda ruba iya kabiri naho 2017-2024 ni mu ya kane."
11:20: Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ageze mu Karere ka Rulindo ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
– Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, bamaze kugera mu Gasiza mu Murenge wa Bushoki ahari kubera iki gikorwa.
– Vice Chairman wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe
– Abayobozi b’imitwe ya Politiki itandukanye yashyigikiye FPR Inkotanyi bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame.
– Abanyamakuru ntibari gucikwa n’isegonda na rimwe…
– Amagambo ‘FPR Oyee’ yanditswe ku musozi wo mu Gasiza ahari kubera iki gikorwa
– Akanyamuneza ni kose ku bitabiriye iki gikorwa baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Rulindo no mu nkengero zako.
10:45: Kuri gahunda y’uyu munsi, biteganyijwe ko Umuyobozi w’Ishyaka PSD, rimwe mu munani yashyigikiye Umukandida wa FPR Inkotanyi aza guhabwa umwanya akagira icyo avuga. Ubusanzwe abarwanashyaka b’amashyaka yashyigikiye Umukandida wa FPR Inkotanyi bitabira ibikorwa bye byose byo kwiyamamaza.
10:20: Abahanzi batandukanye barimo Eric Senderi nibo bari gususurutsa abaturage ibihumbi bitabiriye ibikorwa bya Paul Kagame byo kwiyamamaza.
– Abagore bitwaje ibisabo...
– Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa...
– Abaturage bitabiriye ku bwinshi…
Amafoto: Mahoro Luqman




















TANGA IGITEKEREZO