Abaturage baturutse mu bice bitandukanye bari babukereye, harimo na bamwe basanzwe bakorera ibikorwa byabo bya buri munsi mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Ni ibikorwa byari byakomeje nyuma yaho yari yiyamamarije mu turere twa Rutsiro na Karongi aho yaganiriye n’abamushyigikiye ku wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2017.
Abaturage benshi bari bitabiriye iki gikorwa, intero yari imwe aho bagiraga bati ‘Haki ya Mungu tuzamutora’.
UKO IKI GIKORWA CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI
17:10: Paul Kagame asoje ijambo rye ashimira abaturage ba Rusizi aho agize ati“Rusizi ndashaka ko nimutora nk’uko mubisezeranya, mu myaka irindwi igiye kuza tuzateze imbere Rusizi, rwose ihindure isura kurusha uko byari bimeze. Twebwe iyo niyo politiki tuzi, niyo tuvuga. Ni iteza buri wese imbere […] Nimubikora nzagaruka dusabane, twishime, twubake ibiduteza imbere”
– “Hano dufite ibihugu duhana imbibi, muhahirana, byo rwose ndabishyigikiye kandi ndababwira ko mukwiriye gukomeza kubana neza n’abaturanyi. Ibyaba bituruka mu baturanyi bitatugirira neza, ibyo tuzajya tugira uko tubigenze bye kudusubiza inyuma kuko iyo twiyubaka ni ukugira ngo ibyo bishobora kwambuka umupaka bidusanga bitaduhungabanya. Turubaka igihugu gikomeye rero”
– Ntabwo twigeze tubura kumenya kuyobora
Demokarasi cyangwa imiyoborere myiza ntabwo ari icyo tubuze, twebwe FPR cyangwa abanyarwanda muri rusange ni ibisanzwe, icyo tubuze ni amajyambere abandi bafite demokarasi yabo nabo bafite. Ntabwo ari ukuturusha, ntabwo twigeze tubura kumenya kuyobora neza, kuyobora abantu mu buryo bifuza, igisigaye ntabwo wagira politiki gusa ngo ugire ubuyobozi gusa bitarimo ibikorwa biteza abantu imbere. Naho kuyobora byaba bivuze iki? Utayobora abantu mu bikorwa bibaha amajyambere, bibaha umutekano byaba ari ukuyobora nyabaki?, kuyobora uganisha he? Rero twebwe abanyarwanda dufite politiki nziza FPR yazanye mu myaka 23 ishize.
17:00: Paul Kagame atangiye ijambo rye abwira abaturage b’Akarere ka Rusizi i Gihundwe ati “ Buriya icyo tuzaba dutora, ni ubumwe bukomeza gutera intambwe, ni amajyambere, ni umutekano, ni politiki n’imiyoborere myiza. Ndetse ni inzira ya demokarasi yindi dukomeza guteza imbere. Ubundi demokarasi nkuko bisanzwe byumvikana erega ni iy’abantu kandi iyo abantu bahitamo ubuzima bwabo uko bashaka kububamo, bagahitamo nta nkomyi”
16:50: Paul Kagame niwe uhawe umwanya kugira ngo ageze ijambo ku baturage ba Gihundwe bitabiriye igikorwa cye cyo kwiyamamaza
16:45: Depite Bamporiki Edouard uvuka mu Karere ka Nyamasheke ashimiye Perezida Kagame uburyo yatsinze ubuyobozi bubi, abo batsinzwe bakaba barambukiye i Rusizi. Yamushimiye uburyo yahaye inka Abanyarusizi anashyira ku murongo uburobyi butanga imirimo myinshi muri aka karere gakora ku Kiyaga cya Kivu ndetse no kuba yarasubije ijambo umugore.
Bamporiki ati “Kuva Isi yaremwa ninde wajyanye amazi ku Nkombo, umuriro Bweyeye?” abaturage basubiza bati ‘Ni Kagame!’
16:40: Jean Baptiste Rucibigango uyobora ishyaka PSR rimwe mu mashyaka ashyigikiye Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi, agarutse ku buryo ibikorwa byateye imbere guhera mu 2010 kugeza mu 2017, aho nk’umusaruro uva ku bukerarugendo wikubye kabiri n’ingo z’abaturage bafite amashanyarazi bikuba inshuro eshatu.
Yagize ati “Gahunda ye yatumye cyane cyane urubyiruko w’igihugu cyacu rwihangira imirimo idashingiye ku buhinzi gakondo igera ku 430 000. Mu rwego rw’ibikorwa remezo, hubatswe imihanda ireshya na kilometero 292, hari n’imihanda y’imigenderano ingana na kilometero 1507. Ikindi gikorwa ni icyerekeye amazi meza, ugereranyije ageze kuri 85%. Ikindi ni ibyerekeye gaz methane yayibyajije amashanyarazi angana na MW26.”
16:25: Umusangiza w’amagambo ni Jeanne Niyonsaba, uramukije Perezida Kagame mu mashi ati “Mwaligerere bwenene” (Muraho cyane), abaturage bagenda bitsa bati Tuzagutora Haki ya Mungu
16:20: Paul Kagame ageze ku kibuga cy’ikigo cy’ishuri ribanza rya Muhari mu murenge wa Gihundwe aherekejwe n’umuryango we, akaba ari kuramutsa ibihumbi by’Abanyarwanda bari bamutegereje kuva mu gitondo.
16:11: Mu minota mike Paul Kagame araba ageze mu Murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi aho agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza, mu masaha ashize akaba yari kumwe n’ibihumbi by’abaturage mu Bugarama, naho muri aka karere.
– Umuhanzi Marchal Ujeku ashyuhije abaturage bakoraniye i Gihundwe, bose bari gutera bakanikiriza mu rurimi ruzwi nk’Amashi, mu ndirimbo ye Bombole Bombole ‘Ucurange ucurange’
14:35: Abahanzi bakomeje gususurutsa abakereye guhura na Kagame ugiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza i Gihundwe mu karere ka Rusizi
14:15: Kagame yasezeranyije Abanyarusizi amashanyarazi no kongera ubukerarugendo
Ati “Ubukerarugendo tuzabuteza imbere, turashaka ko amashanyarazi agera kuri buri Munyarwanda kandi ibyo mbabwira ni ukuri ntabwo ari ibyo mbasabisha, ntabwo ari iby’amajwi. Njye ndavuga ibyo njye namwe tuzakora tukigezaho.”
– “Iyi myaka 23 tumaranye yabaye iyo kongera kubaka igihugu gishya ubu dufite u Rwanda rushya… muri bashya rero. Abenshi muri bashya kubera ko n’abo ndeba hano imbere n’abandi muri bato cyane, bamwe ndetse muri mwe ntabwo imyaka 23 muyigejeje [ …] n’abakuru bari hano nabo ni bashya mu myumvire ya Politiki. Politiki yarahindutse. Iyari iriho ntaho ihuriye n’iyo mu myaka 23 ishize.”
14:05: Paul Kagame ahawe umwanya aho atangiye ashimira abaturage anashimangira ko nta Munyarwanda uzasigara inyuma mu iterambere ahubwo ko bose bazagendera hamwe hatitawe ku karere cyangwa ahandi bakomoka.
14:00: Depite Bamporiki Edouard niwe uhawe umwanya kugira ngo avuge ibyo Akarere ka Rusizi kagezeho aho ashimangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abari barahemukiranye babashije kwiyunga ku buryo bugaragarira buri wese.
Akomeje avuga ibikorwaremezo birimo ‘uruganda rw’isima rwatanze akazi’ n’ibindi, anashimangira ko ibyo yari yarabemereye ubwo yiyamamazaga mu 2010, byose yabibahaye.
13:45: Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere (PSP), Kanyange Phoibe, niwe uhawe umwanya aho atangiye avuga ko impamvu zatumye ishyaka rye rihitamo gushyigikira Kagame harimo kuba ashyira imbere ubwisungane, ubutabera n’iterambere rirambye.
Akomeje avuga ko FPR Inkotanyi kuva kera na kare zitigeze zikubira aho agira ati “Hari imyanya itera intege Perezida, ariwe Minisitiri w’Intebe ntabwo aturuka muri FPR Inkotanyi, uhagarariye Inteko Ishinga Amategeko na we ntabwo aturuka muri FPR Inkotanyi”
13:40: Uwimana Sakina utuye mu Murenge wa Bugarama niwe uhawe umwanya kugira ngo atange ubuhamya. Avuze ko mbere ya Jenoside yariho mu buryo bubabaje nta mikoro ariko ku buyobozi bwa Paul Kagame we na bagenzi be babashije kwibumbira mu makoperative.
Avuze ko we na bagenzi be bibumbiye muri koperative y’abahinzi b’umuceri ikaba ifite abanyamuryango 1314 n’umutungo wa miliyoni 74 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mugore avuze ko yubatse amacumbi 33 mu Murenge wa Bugarama aho ibi bikorwa byo kwiyamamaza bya Kagame biri kubera.
13:25: Paul Kagame amaze kugera mu Mashyuza aho agiye gukomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
13:00: Mu Murenge wa Nyakabuye mu Kagari ka Mashyuza abahanzi nibo bakomeje gususurutsa abaturage mu gihe hategerejwe umukandida wa FPR Inkotanyi.
12:32: Hagati aho: Mu gihe abaturage benshi bategereje umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, ibindi bihumbi bakoraniye ku kibuga cy’ishuri ribanza rya Muhari, riherereye mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe.
Ni hejuru y’ikiyaga cya Kivu gitandukanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo abatuye imirenge ihakikije ya Kamembe, Gihundwe na Mururu bakorana ubucuruzi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko kwambuka umupaka basabwa indangamuntu gusa.
Gihundwe ni umwe mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi kangana na kilometero kare 941, gatuwe n’abaturage bagera kuri 430 068.
– Habyarimana wabwiye Kagame ati ‘Muturi imbere tubari inyuma haki ya Mungu’ nawe ntiyatanzwe.
Umuturage witwa Habyarimana Joseph wasekeje abantu bari bitabiriye inama y’Igihugu y’Umushyikirano mu 2016 ubwo yavugaga uburyo yatunguwe n’inyubako ya Kigali Convention Center kugeza ubwo aketse ari kugenda ku ‘nyanja y’ibirahure’ nawe yitabiriye iki gikorwa. Uyu Habyarimana niwe wabwiye Kagame ati ‘Muturi imbere tubari inyuma haki ya Mungu.’
– Abayobozi b’imitwe ya Politiki yashyigikiye FPR Inkotanyi bakomeje guherekeza Paul Kagame aho ajya hose.
– Minisitiri Uwacu Julienne abyinana n’abaturage
– Ibyo wamenya ku Karere ka Rusizi mu myaka irindwi ishize
Akarere ka Rusizi gaherereye mu Burengerazuba bw’igihugu gatuwe n’abaturage 430 068 ku buso kwa kilometero kare 941. Aka Karere kagizwe n’imirenge 18 gahana imbibi n’ u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu myaka irindwi ishize kageze ku bikorwa by’iterambere ririmo irishingiye ku bukungu n’imibereho myiza.
Muri gahunda ya Girinka hatanzwe inka zigera ku 9574. Ibikorwaremezo bishya byubatswe birimo ibitaro bibiri by’akarere, ibigo nderabuzima 18 bivuye kuri 11 byariho mu 2010 n’amavuriro mato 20 mu gihe mu myaka irindwi ishize nta yari ahari.
Rusizi ifite Kaminuza imwe, ibigo bicumbikira abanyeshuri 15, ibigo bibiri byigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) n’ibigo bitandatu byigisha imyuga (VTC) n’amashuri y’incuke 93, aya yavuye kuri 38 yari ahari mu 2010.
Hanubatswe kandi inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi zirimo eshanu z’umuceri na zirindwi zitunganyirizwamo ikawa.
Imwe mu mishinga yuzuye muri Rusizi irimo uwo gusana no kwagura ikibuga cy’Indege cya Kamembe; kwagura uruganda rwa CIMERWA; urwa Gishoma rutanga amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri na hotel enye nshya zubatswe mu gihe cy’imyaka irindwi.
11:40: Mu gihe kitarambiranye, Paul Kagame, araba ageze ahagiye kubera igikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatanu mu Murenge wa Nyakabuye ahazwi nko mu Mashyuza.
– Hagati aho, abayobozi batandukanye bamaze kugera ahagiye kubera igikorwa cy’uyu munsi.
– N’abihayimana bahageze
11:00: Abahanzi batandukanye Kibonke, Dream Boys, King James, Tom Close, Jay Polly n’abandi batangiye gususurutsa abaturage benshi bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu munsi i Rusizi.
– Abaturage bari gucinya akadiho...
– Bitwaje ibiseke n’ibisabo…
Abaturage bitabiriye ku bwinshi...
Amafoto: Moses Niyonzima na Mahoro Luqman




















TANGA IGITEKEREZO