00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byagenze i Nyabugogo, Bugesera na Kicukiro (Amafoto na Video)

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri, Philbert Girinema
Kuya 19 July 2017 saa 08:54
Yasuwe :

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe ku wa Kane Kanama 2017 aho yahuye n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro, Bugesera ndetse n’ab’i Nyabugogo muri Nyarugenge.

Ibi bikorwa byatangiye mu masaha y’igitondo bisozwa saa cyenda n’igice z’amanywa. Byari byitabiriwe ku kigero cyo hejuru cyane mu Karere ka Kicukiro aho abaturage bari bakoraniye mu kibanza kizubakwamo Stade Olympique ya Gahanga.

Mu mpanuro ze muri ibi bice byose, Kagame yashimiye abaturage uko bakomeje kumushyigikira, abararikira kuzatora neza. Yanavuze kandi ku bihugu byatereranye u Rwanda mu bihe byashize avuga ko byari bizi ko u Rwanda rutazongera kuba igihugu kizima.

Uko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byagenze kuri uyu munsi

15:20: Paul Kagame asoje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Kicukiro aho ashimiye abaturage bitabiriye, abasaba kuzazinduka hakiri kare ku itariki 4 Kanama bagatora Umukandida wa FPR Inkotanyi.

15:15: - Ibyo Paul Kagame yasabye urubyiruko rwa Kicukiro…

“Uko muri hano, abenshi muri mwe nabonye mukiri bato cyane ni urubyiruko. Ni urubyiruko abenshi. Urubyiruko ni imbaraga nyinshi cyane. Ni umuyobozi w’ibikorwa byose harimo n’ibya politiki. Ni ubuyobozi bw’uyu munsi n’ejo hazaza. Ariko urubyiruko rero ntabwo ruhinduka imbaraga gusa. Urubyiruko bivuze ko rurerwa, rurarerwa, rugira uburezi, bakiga, bakamenya, bakigishwa n’amashuri ariko bakigishwa n’ibyo babamo. Uko mukura mugenda mwiga amashuri, mugira ubumenyi ni nako umuryango, umuryango w’ubwoko bwose. […] Turashaka kubaka amahirwe, icya mbere ni amahirwe hanyuma hakajyamo n’imbaraga zanyu. Niyo waba urerwa, ushaka kumenya, ushaka kwifata neza kugira ngo wigirire akamaro n’abawe.”

Kagame yashimangiye ko Kicukiro imaze kuba umujyi, abantu batakihava bajya aho bita umujyi ati " Aya ni amajyambere.”

  Itariki ya Kane z’ukwezi kwa munani ni iy’umuvuduko

“Kicukiro: Amashuri, amashanyarazi, imihanda, inyubako, mvuge iki ndeke iki? Biracyaza. Ibyo dufite turabiteza imbere n’ibindi biduteza imbere biracyaza biri imbere aho tujya. Ni nacyo iriya tariki ya kane y’ukwezi kwa munani ivuze. Buriya itariki ya kane z’ukwezi kwa munani ni vitesse [umuvuduko]. “

15:00: Paul Kagame atangiye ijambo rye agira ati “ Ba nyakicukiro, ibintu ni byinshi. Iyo ugiye kureba umujyi n’agace ka Kicukiro, ubundi uko bizwi kera, abantu basangaga umujyi ariko ubu umujyi usanga abantu. Ubu Kicukiro ubwayo imaze kuba umujyi, ntabwo abantu bakivaha ngo bajye aho bita umujyi ariko umujyi wabasanze hano […] ayo ni amajyambere.”

14:40: Eugénie Gahongayire utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga. Avuze ko ari umugore w’abana batandatu ariko yari abayeho mu buzima bubi.

“Bantoranyije mu batishoboye bo gukora muri VUP aho niho natangiriye ubuzima ntangira gukora ku ifaranga, abana bararya barahaga bakajya basigaza ibiryo ku isahani.”

Gahongayire akomeje avuga uburyo yasezeye gucuruza ku gataro none ubu akaba ari umugore witeje imbere.

Eugénie Gahongayire utuye mu Murenge wa Gatenga yatanze ubuhamya bw'uko yiteje imbere binyuze muri gahunda ya VUP
Visi Chairman w'Umuryango wa FPR Inkotanyi, Christophe Bazivamo, Paul Kagame na Madamu na Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kicukiro

14:30: Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika amaze kugera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Paul Kagame asuhuza abaturage ba Kicukiro bari bateraniye i Gahanga

 Abaturage bitabiriye ku bwinshi mu Karere ka Kicukiro...

Abatuye Kicukiro bari biteguye kwereka umukandida wa FPR Inkotanyi urukundo
Abanyamujyi ba Kicukiro baserutse ari benshi

14:00:Mu kanya gato, Umukandida wa FPR Inkotanyi araba ageze mu Murenge Gahanga ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza. Avuye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

13:50: Abahanzi batandukanye nibo bari gususurutsa abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umukandida wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro.

Senderi na Knowless basusurutsa abari bateraniye mu kibanza kizubakwamo stade olympique i Gahanga
Knowless Butera mu bahanzi baherekeje Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Kicukiro

  Hari urubyiruko rwitwaje ishusho y’indege yanditseho ngo ‘Tora Kagame Paul’

Bitwaje indege y'inkorano berekana ko gutora Paul Kagame ari ugukomeza gusigasira ubumwe no kwimakaza iterambere rirambye
Bayigurukije mu byishimo by'ikirenga

13:20: Mu Karere ka Kicukiro ahari kubera uyu muhango, abaturage baje babukereye aho bari gucinya umudiho kuva mu gitondo. Hari kandi abasore bitwaje Vuvuzela bari kuzivuza ubudahagarara.

Urubyiruko rw'i Bugesera rwari rufite imbyino zihariye zigezweho

13:10:Paul Kagame asoje ijambo rye yagezaga ku baturage b’Akarere ka Bugesera agira ati “Uyu munsi buri Munyarwanda afite amahirwe yo kubaho kandi akabaho neza. Dufatanye dukoreshe amahirwe dufite [...] ibimaze kugerwaho ni urugero rw’ibishoboka. Ndabashimiye cyane inama ni ya yindi hanyuma ibizakurikira ni ukuzuza amasezerano dufitanye yo gukorera hamwe tugateza igihugu cyacu imbere tukihuta tukagera kuri byinshi.”

13:02:Ntabwo tubaza Umunyarwanda idini kugira ngo tumugeze ku iterambere

“Ubudasa bw’u Rwanda ni ibintu byinshi harimo n’aho duhera muri iyi myaka u Rwanda rwacu rwagiye rumenyekana ku mpamvu zitari nziza. Ibyo nabyo byatumye tudasa n’abandi ku mpamvu mbi. Ubu hari ubudasa bw’u Rwanda butandukanye n’ibyo ngibyo budutandukanya n’igihe kibi cyo muri ayo mateka, hari ubudasa bw’inzira turimo tuva muri ayo mateka twandika ay’ibyo abantu bakwiriye.

N’iyi nzira turimo ya demokarasi no kubaka igihugu uko bikorwa ubwabyo ni ubudasa, niyo mpamvu abantu bamwe batabyumva cyangwa se ntibashaka no kubyumva ariko birabareba kuko ntabwo bashaka kumva ubudasa bwacu ariko n’ubundi ntacyo bitwaye kuko ntabwo ari ubwabo.

Batabishatse kubyumva, ntibatabyumva kubera ko tudashaka kurekura ubudasa bwacu bwo kwiyubaka no kubaka igihugu basenye, birabareba, ibyo bikwiye guhora bituviramo imbaraga zo kwiyubaka.

Ntabwo bashobora kumva ukuntu igihugu cyasubirana ukuntu Abanyarwanda bakubaka ubumwe nk’ubu ntibabyumva kuko uko bashatse kubaka igihugu ni ukubuza Abanyarwanda bamwe uburenganzira bwabo. Turashaka kubaka u Rwanda rudaheza, ntabwo tubaza Umunyarwanda idini ye ngo tubone kumugezaho amajyambere, ntabwo tumubaza akarere cyangwa agace k’igihugu akomokamo, ibyo ni ibya ya mateka mabi twahinduye no kutihanganira ko byagaruka.

Ubu budasa bushingiye ku bintu byinshi ariko ‘baducukuriye icyobo baradutaba bibagirwa ko turi imbuto zizashibuka’ Abanyabugesera mwarameze, mwarashibutse, mwarameze. Ntabwo ari ukumera gusa, iyo umeze neza ugenda ukura neza.

Aha Bugesera habaye amarorerwa mu myaka myinshi ariko ni n’urugero rw’ahandi henshi muri iki gihugu cyacu. Ni urugero rw’Abanyarwanda bihitiramo ikibabereye bidasa n’uko abandi babizi kuko ibyo bifuza bishingiye ku byabo.

13:02: Mu ijambo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, agejeje ku baturage benshi bakoraniye mu Karere ka Bugesera agize ati “Nagiraga ngo mvuge ko n’abandi bayobozi b’amashyaka ya politiki bazabona umwanya wo kuvuga ibi bikorwa turimo n’ukuntu tubibayemo. Abayobozi b’amashyaka umunani dufatanyije bose bazabona umwanya bagire icyo bababwira mu minsi itandukanye.”

13:00: Mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ibihumbi by’abaturage babukereye ku bwinshi.

Ku nzira yerekeza i Gahanga hatatswe amabendera ya FPR Inkotanyi intambwe ku yindi

 Amafoto utabonye ya Paul Kagame i Nyabugogo

Perezida Kagame asuhuza abaturage bari bateraniye i Nyabugogo
Paul Kagame yavuze Nyabugogo imeze nka East Africa kubera abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye bahahurira
Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, ubwo yageraga ahabereye ibikorwa byo kwiyamamaza i Nyabugogo
Paul Kagame yishimiwe n'abaturage babarirwa mu bihumbi bari bakoraniye i Nyabugogo
Abahanzi baherekeza Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza batezwe amatwi impanuro yatangiye Nyabugogo
Kagame yijeje abakorera Nyabugogo ko mu myaka irindwi iri imbere hazaba habaye hashya
Ubwitabire bwa Nyabugogo aho Paul Kagame yiyamamarije bwa mbere mu Mujyi wa Kigali

 Ibyo wamenya ku Karere ka Bugesera

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirasuba, kagizwe n’imirenge 15, utugari 72 n’imidugudu 581. Ibarura rusange ry’abaturage rya 2012, ryerekanye ko aka karere gatuwe n’abaturage 361 914. Igice kinini cyabo batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Bugesera iri ku buso bwa kilometero kare 1 288.

Muri manda ya Paul Kagame ishize abatuye aka karere bishimira ko kahawe umushinga munini w’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa mu Murenge wa Rilima biteganyijwe ko kizuzura bitarenze Ukuboza 2018.

Uretse kuba kari mu birometero 15 uvuye i Kigali, gafite inganda n’amahoteli biri ku rwego rugezweho. Aka karere gafite ibigo nderabuzima 15, amavuriro mato 41 n’ibitaro byo ku rwego rw’akarere.

Mu bindi byagezweho, ubutaka bungana na hectare 785 bwaruhiwe buvuye kuri hectare 124 mu 2010. Muri gahunda ya Girinka hatanzwe inka 11 508 zivuye ku 1950 mu 2010.

Bari bafite morali iri hejuru bitegura kwakira Paul Kagame
Ibihumbi by’Abanyabugesera bacyereye kwakira umukandida wa FPR–Inkotanyi
Abategarugori bari bafite umuteguro udasanzwe ugaragaza umuco Nyarwanda
Ab'i Bugesera bari bateguye ibisabo, inkongoro n'ibindi babitereka ahameze nko ku ruhimbi babikikiza amabendera ya FPR
Bizihiwe bacinya akadiho bishimira ibyagezweho
Abavuza ingoma basusurutsa abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza
Ishyaka rya PL rikomeje kugaragaza ubudasa rishyigikira umukandida wa FPR, Paul Kagame
Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène (iburyo) wa PSD mu bitabiriye ibikorwa bya Paul Kagame yiyamamariza mu Bugesera
Abayoboke ba PL bacinya akadiho mu Bugesera
I Bugesera n'iyonka yari yakereye kwakira Paul Kagame
N'abana bato bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame
Perezida w'Ishyaka Riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC), Mukabaranga Agnès ari kumwe na Pasiteri Ruyenzi Erneste (iburyo) uyobora Itorero ry'Akarere ka Bugesera muri ADEPR bifatanyije n'ibihumbi by'abaturage mu kwamamaza Paul Kagame

11:00: Ibihumbi by’Abanyabugesera bacyereye kwakira umukandida wa FPR–Inkotanyi Kagame

Amabendera y’Umuryango FPR-Inkotanyi n’andi mashyaka ashyigikiye Kagame muri aya matora, morali idasanzwe kuva ku mwana kugera ku mukecuru, ibyapa by’imirenge n’utugari biriho ubutumwa buvuga ibigwi uyu mukandida n’imihigo yo kumutora 100% nibyo bigaragagara ku kibuga cyateganyirijwe kuberaho ibikorwa byo kwiyamamaza mu Bugesera.

Iki kibuga cyamaze kuzura, bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE batangaje ko batangiye kuhagera saa munani z’ijoro, baje gushyigikira umukandida wabo biteguye guhundagazaho amajwi mu matora yo ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.

Akimuhana Venant w’imyaka 18 waturutse mu Murenge wa Ntarama, ni ubwa mbere agiye kugira amahirwe yo gutora Perezida wa Repubulika. Avuga ko nta cyamubuza gushyigikira umuyobozi wamuyoboye neza mu myaka y’ubuzima bwe bwose.

Yagize ati “Navutse ku bwa Perezida Kagame ndifuza kumutora ahubwo itariki enye zirantindiye. Ndamwemera kuko urubyiruko yaduteje imbere adushyiriraho ikigega kidufasha kwiteza imbere, dufite amahoro, turiga twese, dufite ubuyobozi bwiza...tuzamushyigikira.”

Ibyishimo Abanyabugesera biteguye kwakirana Kagame, bishimangirwa na Uwamahoro Immaculée w’imyaka 46 wo mu Murenge wa Rilima, Akagari ka Kabeza, mu Mudugudu wa Gitega. Mu isura n’inseko icyeye, yabwiye IGIHE ko yaturutse mu rugo saa cyenda z’ijoro ngo ashyigikire uwasubije abagore ijambo.

Yagize ati “Nkatwe abadamu nta terambere kera twari dufite ariko ubu ngubu twarigezeho tujya mu matsinda tukiteganyiriza, tukagura amatungo mu mafaranga tuba twizigamye, tukabona n’uburyo duhahira abana.”

Akomeza kumuvuga ibigwi agira ati “Kagame yampaye inzu, ampa inka y’inzungu ubu abana baranywa amata yabyaye inyana. Byampinduriye ubuzima kuko ubu abana banjye ntibashobora kurwara bwaki kandi nanjye ntabwo nshobora kurwaragurika kubera ko ndya indyo yuzuye mbikesha iyo nka y’inzungu bampaye.”

Uwitonze Clarisse w’imyaka 19 waturutse Nyamata mu Mudugudu wa Rwakibirizi, na we ni ubwa mbere agize amahirwe yo kwitorera Umukuru w’Igihugu. Mu buhamya bwe avuga ko kera yabonaga abandi bagiye gutora bikamubabaza kuko atari abyemerewe ariko ubu akaba yishimiye ko uyu mwaka aya mahirwe ayafite.

Kimwe n’abandi bari aha, ahiga kwitorera umukandida waharaniye uburinganire bw’abana b’abahungu n’abakobwa mu burezi no mu bindi, agatuma na bo bagira uruhare mu iterambere.

Yagize ati “Kagame akora ibintu byinshi byiza byihutisha iterambere, nk’iwacu yaduhaye inka, yashyizeho amashuri atuma buri wese yiga, kera higaga abahungu gusa ariko ubu mu ishuri twese turaringaniye kandi dufite ubumenyi turashoboye, niyo mpamvu numva nshaka kumutora cyane.

UKO IGIKORWA CYO KWIYAMAMAZA CYA PAUL KAGAME I NYABUGOGO MURI NYARUGENGE CYAGENZE

Nyarugenge igizwe n’imirenge 10. Ni akarere gatuwe n’abaturage 315 330, ku buso bwa kilometero kare 134.

Mu myaka irindwi ishize aka karere kageze ku iterambere mu nzego zitandukanye z’ubuzima ku buyobozi burangajwe imbere na Paul Kagame.

Muri gahunda ya Girinka hatanzwe inka 1 110, zivuye kuri 312 zari zimaze korozwa imiryango itandukanye mu 2010. Abagerwaho n’amashanyarazi bavuye kuri 61,6% mu 2010 bagera kuri 80% mu 2017.

Igikorwa cyaberaga Nyabugogo kirasojwe, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera.

10:35: Paul Kagame afashe ijambo agira ati “Naje hano icya mbere ni ukugira ngo mbasabe gukorera hamwe, kwifatanya, tugakomeza kubaka igihugu cyacu. Icya kabiri tugakora neza muri iki gikorwa tugiyemo cyo ku itariki enye z’ukwa munani.

Igikorwa cyo ku itariki enye z’ukwezi kwa munani ni uguhitamo gukomeza kubaka igihugu cyacu. Ni ugukomeza amajyambere, ni ugukomeza abikorera, abacuruza kugira ngo bakomeze kunguka, amasoko atere imbere, umutekano. Igihugu gikomere, gitere imbere nkuko Abanyarwanda tubyifuza. FPR Inkotanyi yabahaye umukandida hanyuma n’andi mashyaka kubera ko ashyira mu gaciro yemera gushyigikira uwo mukandida ngo dukomeze ubumwe bw’igihugu butere imbere.

Aha turi Nyabugogo, ibihakorerwa, abahari mwese, ubu ngubu Nyabugogo ni ikimenyetso cya East African Commmunity. Aha muri ibi bice byose n’ibihakorerwa hari abaturuka Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi hirya no hino hose. Rero ni ikimenyetso cy’ukuntu dushaka uko u Rwanda rukura rugatera imbere ariko noneho dufatanya n’abaturanyi n’abanyamahanga…”

10:20: Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, amaze kugera mu masangano y’imihanda ya Nyabugogo aho ibikorwa bye byo kwiyamamaza bikomereje.

  Abarwanashyaka ba PL babukereye nk’ibisanzwe

Abarwanashyaka ba PL nk'ibisanzwe bakomeje gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi

  Ibikorwa byo kwiyamamaza byakurikiranywe n’abantu bo mu bice bitandukanye.

Abanyamakuru mpuzamahanga nabo ntibatanzwe kuza kwihera ijisho uko u Rwanda rwimakaje demokarasi

10:00: Mu minota mike,Umukandida wa FPR Inkotanyi araba ageze mu Karere ka Nyarugenge mu gikorwa cyo kwiyamamaza kigiye kubera mu mihanda ya Nyabugogo.

9:30: Abahanzi barimo Christopher na Dream Boys nibo babimburiye abandi mu ndirimbo zabo zikunzwe muri iki gihe zirimo iyitwa Bucece n’izindi. Kitoko akurikiyeho mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe byashize nka I Love you, Urukundo n’izindi.

9:20: Abahanzi batandukanye biteguye gususurutsa imbaga y’abakoraniye Nyabugogo mbere y’uko umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ahagera.

Uhereye ibumoso: Senderi, TMC wo muri Dream Boys, Jay Polly na Kitoko Bibarwa mu bahanzi baherekeza Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza

9:15: Akanyamuneza ni kose ku maso y’abaturage bakoraniye mu mihanda ya Nyabugogo mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi.

Abakecuru bakuze nabo bishingikirije akabando batera intambwe berekeza gushyigikira Paul Kagame
Abanyakigali ntibakanzwe n'igicuku n'izuba ryari rikaze bategereje n'akanyamuneza umukandida wa FPR Inkotanyi
Ibyapa byamamaza Paul Kagame byari bihiganje

9:00: Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye iki gikorwa cya Paul Kagame cyo kwiyamamaza muri Nyabugogo. Nta modoka n’imwe iri gutambuka mu rwego rwo kwirinda akavuyo n’umuvundo.

Abafite ubumuga ntibacikanywe kuza gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi
Abaturage ibihumbi bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame i Nyabugogo
Nyabugogo hari higanje abitwaje amabendera ya FPR Inkotanyi mu bice byose
Amabendera y'umuryango FPR Inkotanyi yazamuwe ahantu hose
Abakorera n'abaturiye i Nyabugogo banyujijeho morali bagaragaza ko bishimiye kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame
Abaturage benshi bahuriye Nyabugogo bategereje kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi
Nyabugogo hafi yo ku mashyirahamwe hari hateraniye benshi biteguye kwakira Paul Kagame
Abaturutse imihanda yose berekeza Nyabugogo ahabereye ibikorwa byo kwiyamamaza

Amafoto: Mahoro Luqman, Mugwiza Olivier na Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages