Ni indirimbo zikubiyemo ibyo u Rwanda rwagezeho mu gihe cyose rumaze ruyoborwa na Perezida Kagame. Zicuranzwe mu mudiho utigisa n’umwana uri mu mugongo w’uwitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza maze buri wese agashidukira mu kirere yamanitse ibendera rya FPR Inkotanyi, hanyuma mu gihe abo ku buhanga bagabanyije umudundo, agakomerezaho mu ijwi riranguruye agira ati ‘niwe nta wundi’ abandi bakakira bati ‘Ahooo!!’
Kuva mu Ruhango kugera mu Kiryamo cy’Inzovu mu Karere ka Kamonyi, aho ibikorwa byo kwiyamamaza byasorejwe mu minsi itatu ya mbere, buri Karere muri turindwi amaze kugeramo, hari ibidasanzwe byagaragaye.
Aba-Rayon b’i Nyanza bakubitiwe incuro mu Kiryamo cy’Inzovu
Nkuko bizwi ku bafana ba Rayon Sports mu bijyanye n’ubwitabire, Akarere ka Nyanza ku munsi wa mbere kesheje umuhigo mu bwitabire bitewe n’uko abaturage bako bari bitabiriye nta n’iyonka yasigaye.
Wari umunsi buri wese yari ategereje kureberaho ishusho y’uko ibikorwa bya Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi, imeze nyuma yaho hari hashize amasaha make atangiriye mu Karere ka Ruhango.
Abitabiriye kuri uyu munsi bari benshi babarirwa hafi mu bihumbi ijana gusa ku munsi wa Gatatu Akarere ka Kamonyi gasa n’akabakubise incuro kakabahiga mu mfuruka zose.
Mu myiteguro utu turere twari twakoze iyo bwabaga… Nka Nyanza, yari yateguye abakecuru bari bazanye abantu bitwa Ba mutima w’urugo, barambuye ibirago hasi bicayeho bakikije uruhimbi, bateretseho ibyansi n’inkongoro. Cyari ikimenyetso cyo kwerekana ko iwabo inka zikamwa, ko hari amata nta muntu ushobora kwicwa n’inzara kubera amata y’i Nyanza.
Ibi byarakomeje bigera no mu buryo bishimiraga Umukuru w’Igihugu, ahari itsinda rimeze nka ‘Fan Club’ ryavuzaga ingoma za kizungu mu mujyo umwe abari bahari bose bagatwarwa byagera ku nyikirizo zivuga ibyo Kagame amaze kugeza ku Rwanda byo bikaba ibindi bindi.
Mu Kiryamo cy’Inzovu mu Karere ka Kamonyi naho imyiteguro yari ku rundi rwego ugereranyije na Ruhango, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye na Nyanza. Bari bateguye imbere ibintu byose bishobora kuboneka mu karere kabo birimo imbuto n’ibindi ndetse wabonaga abaturage baho bakora ibintu mu mwuka umwe nta n’umwe usigaye.
Na mbere y’uko Perezida Kagame agera mu Murenge wa Rukoma, abaturage bari bishimanye n’abahanzi barimo Kitoko, Tom Close, Knowless n’abandi bari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi; basubiramo indirimbo zabo mu gihe abo ku buhanga bw’ibyuma babaga bagabanyije umudundo.
Ubwitabire nabwo bwari ku kindi kigero kuko urebye uko aho iki gikorwa cyabereye uko hari hameze, hari nk’ikibuga ariko kimeze nk’igifukuye ku buryo hari bamwe bari hasi abandi hejuru no mu mpande.
Bari benshi ku kigero cyo hejuru ku buryo nta kabuza baruta ab’i Nyaruguru na Nyanza. Igitangaje ni uburyo bakiriye Paul Kagame bamusubiza kuri buri jambo yavugaga.
Byari nk’ikiganiro bitandukanye n’uko ahandi byari bimeze aho yavugaga ijambo bakamuha amashyi, cyangwa bagatera indi nyikirizo bahuriyeho. Ubwo Perezida Kagame yavugaga ku bantu batahaga agaciro u Rwanda bararutereranye, yageze aho agira ati “baraduhambye, baradutabye, ntabwo bari bazi ko turi imbuto zizashibuka”. Abaturage bose bahise baririmba bati ‘Twarashibutse, twarashibutse!!!!’
Arongera ati “Itariki enye ni ukuzinduka byajya kugera saa sita umurimo ukaba wanoze hanyuma tukazakomeza kwishima, kwishimira hamwe, kwishimira ibikorwa byiza, kwishimira amajyambere tuzakomeza kubaka.” Nabo bahita batera bagira bati ‘Tuzabyinana intsinzi, tuzabyinana intsinzi!!!’
Ibi nta handi byigeze bikorwa mu minsi yose ibikorwa byo kwiyamamaza byari byabereye. Uko niko mu Kiryamo cy’Inzovu hasize umugani.
Umukecuru wa Kagame
Abatanze ubuhamya bose kuva mu Karere ka Ruhango bari bifitemo amaraso y’ubusizi kuko imivugire yabo yabaheshaga gusobekeranya amagambo mu buryo bunyuze amatwi, akanyamuneza kagataha ku maso y’abitabiriye.
Gusa mu byaranze iminsi yose, mu Karere ka Nyaruguru umukecuru umwe wo mu Itorero ry’abakuze ryitwa Abamararungu yakoze mu nganzo bose baranyurwa. Mu ndirimbo iri torero ryise ‘Naganze Kagame Paul ni intwari ibereye u Rwanda’, yavuze mu mivugire ya gihanga ibyo u Rwanda rwagezeho, ahera ku bikorwaremezo, abwira Umukuru w’Igihugu uburyo yifuza gutemberana nawe muri Kigali, akomeza amubwira uburyo yifuza kuzasura ingagi bari kumwe n’ibindi. Byose uburyo yabivugaga byashimishaga abamwumvaga biza gutuma ubwo Perezida Kagame yari asoje ijambo rye ari kwishimana n’abaturage amutumaho kugira ngo baramukanye.
Uyu mukecuru yahobeye Perezida Kagame biratinda, biba ubwa kabiri abikoze kuko no mu gihe cyashize ubwo Paul Kagame yasuraga Akarere ka Nyaruguru nabwo abinyujije mu ndirimbo yavuze uburyo yifuza kumuhobera undi nawe ahita amwemerera bararamukanya biratinda.
Uyu mukecuru ubusanzwe bamwita ‘Umukecuru wa Kagame’ ndetse nyuma y’igikorwa cyo kwiyamamaza i Nyaruguru abantu benshi batangiye kongorerana bati ‘Umusaza [Kagame] yamuhaye agasheki’.
Nta wundi muntu washimishije abantu ku kigero cyo hejuru nk’umukecuru wa Kagame i Nyaruguru nubwo mu turere turindwi twose hari benshi bakoze mu nganzo bakanyura imitima y’abatabarika.
Ku isaha ya kane, umunota wa 11: Umukecuru wa Kagame yashimishije benshi mu ndirimbo nyuramatwi:
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baragobotswe
Mu Karere ka Nyanza, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bitaweho ntibacikanwa n’uyu munsi w’imbonekarimwe. Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga, bari bashyizwe ahantu habo hihariye, bahabwa abantu babasemurira buri kimwe cyose kivuzwe ku buryo byatumaga nta kibacika.
Ni umwihariko utari usanzwe mu gufasha abantu bitabiriye ibikorwa nk’ibi byo kwiyamamaza kuko nabo bazagira umwanya wo gutanga ijwi ryabo mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku itariki ya 4 Kanama 2017.
Muri make, ubwitabire mu minsi itatu ya mbere y’ibikorwa by’Umukandida akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi bubarirwa mu bantu basaga ibihumbi Magana atandatu mu turere turindwi amaze kugeramo aritwo Ruhango, Nyanza, Nyaruguru, Gisagara, Nyamagabe, Huye na Kamonyi.



















TANGA IGITEKEREZO