Iyi baruwa idasinye yatangiye kujya ahagaragara kuwa gatanu tariki 7 Kanama 2015, igaragaza ko yandikiwe i Ruhande, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Igaragaza ko ingingo ya 101 itagomba kuvugururwa, ariko ngo n’iyo Itegeko Nshinga ryavugururwa ntabwo bitanga uburenganzira bwo kwiyamamaza kuri Perezida umaze kuyobora manda ebyiri.
Hari aho iyi baruwa igira iti “Twitandukanyije n’uwo ari we wese wavugurura iri Ntegeko Nshinga ku bw’inyungu ze bwite. Kuko amatora ya Perezida yegereje muri 2017. Twitandukanyije n’abayobozi mu nzego zose, abanyepilitike n’abanyamadini bakangurira abaturage guhindura ingingo y’101. Kuko akenshi usanga ari bo babifitemo inyungu.”
Nyamara mu ibaruwa yashyizweho umukono n’abayobozi b’abanyeshuri mu mashami icyenda ya Kaminuza y’u Rwanda, baragaragaza ko iyo baruwa ya mbere yanditswe n’abandi batari abo bahagarariye, bagasaba ko uyibona wese ayamaganira kure.
Umunyeshuri uhagarariye abandi muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Theophile Karasira, yabwiye IGIHE ko ubuyobozibwa Kaminuza y’u Rwanda bumaze kubona ibaruwa ya mbere idasinye, bwabasabye kugira icyo babikoraho, ni ko kubibeshyuza.
Karasira yagize ati “Twabonye ari inyandiko idutunguye, tutazi n’abayanditse kandi urebye n’ibintu byarimo twasanze bitandukanye n’ibyo umuryango w’abanyeshuli ishami rya Huye twakoze.”
Mu ibaruwa na we ubwe yashyizeho umukono, igira iti “Ku itariki ya 25 Gicurasi 2015, abanyeshuri na Kaminuza y’u Rwanda, mu nyandiko bagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, basabye ko ingingo ya 101 y’ Itegeko Nshinga yahindurwa, bityo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame akongera kwiyamamariza kutuyobora atuganisha mu iterambere rirambye.”
Ikomeza igira iti “Na none ku itariki ya 12 Mata 2015, ubwo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasuraga Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, abanyeshuri bongeye kumwisabira ko yabemerera akaziyamamaza mu gihe icyifuzo cyabo cyo guhindura Itegeko Nshinga gisubijwe.”
Karasira uhagarariye abandi banyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, avuga ko u Rwanda rwavuye kure rubifashijwemo na Perezida Kagame, bityo ngo ntawe ukwiye guhindura ikipe itsinda, akanavuga ko abakoze inyandiko ya mbere ari abagamije gupfobya ibyo u Rwanda rugezeho.
Muri Gicurasi uyu mwaka, mu ishuri rikuru INES-Ruhengeri no muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, ishami rya Gisenyi, na ho hatoraguwe inyandiko zidasinye zamagana ko Perezida Kagame yongera kwiyamamaza.



















TANGA IGITEKEREZO