00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza Green Party yarezemo leta rwabuze Avoka uruburana

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 8 July 2015 saa 11:40
Yasuwe :

Umuyobozi wungirije w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, Maombi Carine, yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko umwavoka wagombaga kubunganira mu rubanza barega mo Leta y’u Rwanda, yabamenyesheje muri iki gitondo ko atagishoboye kubaburanira.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nyakanga, Urukiko rw’Ikirenga rwagombaga kuburanisha urubanza ruri mu manza ‘Speciale’ ishyaka Green Party ryarezemo Leta y’u Rwanda risaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga igena manda z’Umukuru w’Igihugu itavugururwa, rinavuga ko ingingo ya 193 idatanga uburenganzira bwo guhindura iya 101.

Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’abunganizi batatu, Me Mbonera Théophille, Me Murara Aimable na Me Epimaque, naho ku ruhande rwa Green Party hagaragaye Umuyobozi wungirije w’iri shyaka, Maombi Carine, abwira urukiko ko umwavoka (yanze kubwira urukiko amazina ye) wagombaga kubunganira yabamenyesheje ko “kubera ko yagize ubwoba” atakibashije kuburana urubanza rwabo.

Abunganira Leta baje gukomoza ku kuba Frank Habineza watanze ikirego yohereje umwungiriza we Maombi, akwiye kugaragaza icyangombwa ko ahagarariye iri shyaka, yakibura urubanza rugasibwa.

Banasabye ko agaragaza umwavoka bavuga ko yari yarahawe idosiye akabatenguha ku munota wa nyuma, nawe agahanirwa gutinza urubanza.

Maombi yavuze ko nta byangombwa by’ishyaka yitwaje,kuko bari bazi ko umwavoka ari we ugaragara imbere y’urukiko, asaba urukiko kudatangaza amazina y’umwavoka ku mpamvu zinyuranye.

Yavuze ko bagiye begera abavoka benshi ngo bababuranire, bamwe bagasubiza ko ari Imana yababujije kuburana uru rubanza.

Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka Ntezimana Jean Claude we yabwiye itangazamakuru ko hari abanze kubaburanira bavuga ko badashaka kwanduza izina ryabo, abandi bakavuga ko bataburana urubanza rubuza Perezida Kagame kwiyamamaza bazi ibyo yakoze birimo kurandura Nyakatsi.

Green Party, yasabaga ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa kuwa 07 Mutarama 2016 bagahabwa igihe kigera ku mezi atandatu yo gushakisha umwavoka mushya.

Urukiko rwafashe umwanya wo kwiherera, nyuma inteko iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’ ikirenga Prof. Sam Rugege, yanzura ko igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda yo kuwa 04 Kanama 2014, igaragaza ko Maombi Carine ari Visi Perezida wa Green Party bityo yemerewe guhagararira iri shyaka.

Yanzuye ko nubwo mu rukiko rw’ikirenga nta muntu wemerewe kwiburanira, nta mpamvu ifatika yatuma urubanza rushyirwa muri Mutarama 2016, ategeka ko rusubukurwa kuwa 29 Nyakanga 2015.

Ni iki cyihishe inyuma y’ubwoba bw’Abavoka?

Me Mbonera Théophille wo ku ruhande rwa Leta, avuga ko bishoboka ko Green Party itabonye igihe gihagije cyo kwiga urubanza, ikaba ishakisha igihe gihagije cyo kurwiga.

Yagize ati “Dutekereza ko hari ikindi kibyihishe inyuma bigoye kuba twahita tumenya. Kuko mu by’ukuri uru ntabwo arirwo rubanza rukomeye mu manza zabayeho. Hari abantu bunganiye abakoze Jenoside cyangwa bayikekwaho bagataha iwabo amahoro; hari abunganira abantu bakekwaho guhungabanya umutekano w’igihugu kandi icyo ni ikintu gikomeye cyane.”

Me Mbonera yakomeje avuga ko urubanza rujyanye no guhindura Itegeko Nshinga rushingiye ku myumvire gusa, nta kosa cyangwa icyaha kirimo, ahubwo ari uguhangana mu bitekerezo kandi ngo nta muntu ushobora kumva ibintu kimwe n’undi.

Ntezimana Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru wa Green Party avuga ko abavoka bize urubanza rwabo ari 5, ari ngo begereye abarenze abo.

Yakomeje agira ati“Bitewe n’ikibuga turiho dukiniraho politiki, bitewe n’uko abavoka twagerageje kubareba bakagaragaza impamvu zitandukanye, niyo mpamvu twihaga igihe kirekire ngo tuzashobore kubona abavoka bazima, bashobora kwemera kuduhagararira.”

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Ntezimana Jean Claude

Green Party yasabye amezi 6 yo gushaka umwavoka mushya, yemererwa iminsi 20.

Green Party ivuga ko umwavoka nakomeza kubura bazitabaza urugaga rwabo kuko wenda aribwo impamvu bagaragaza zizavaho.

Inkuru bifitanye isano: Abavoka batinye kuburana urubanza Green Party yarezemo Leta y’u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages