00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwasabye kuba inshuti y’urukiko mu rubanza rwa Green Party yatewe utwatsi

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 29 July 2015 saa 04:29
Yasuwe :

Uwari uhagarariye umuryango urengera uburengenzira bwa muntu mu mategeko “Center for Human right in Law” yangiwe gutanga inyunganizi ze nk’inshuti y’urukiko mu rubanza ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije “Democratic Green Party” riregamo Leta y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2015, ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha urubanza ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Green Party ryarezemo Leta y’u Rwanda rivuga ko gushaka guhindura ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga ari ukurihonyora.

Urukiko rw’Ikirenga rwanze ubusabe bw’ umuryango urengera uburengenzira bwa muntu mu mategeko rushingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo kutuzuza ibisabwa ngo ikigo cyangwa umuntu abe inshuti y’urukiko mu rubanza runaka.

Uwari uhagarariye uyu muryango Gatete Thierry yavuze ko basabye Urukiko rw’Ikirenga kwemererwa kuba inshuti y’urukiko muri uru rubanza kuko basanze hari ibyo barugiramo inama nk’ibyo abandi bacamanza bavuze ku ngingo zihuye n’urubanza, ubusesenguzi butagaragajwe n’ababuranyi bombi no ku byo Abanyarwanda bashingiraho basaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa cyane cyane mu ngingo ya 101.
<imh121143|center>
Ku ruhande rw’intumwa za Leta muri uru rubanza, bafashe iya mbere mu kwamagana iki cyifuzo bagaragaza ko uyu muryango ubogama ugamije gufasha Green Party kugirango itsinde urubanza.

Bashingiye ko nta bushakashatsi cyangwa ikintu gishya usaba kuba inshuti y’urukiko azanye, ikigeretseho akaba nta bumenyi budasanzwe ku itegeko nshinga afite bwatuma urukiko rumwitegaho inyunganizi yatuma rufata umwanzuro ukwiye.

Nyuma yo kwiherera umwanya utarambiranye, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wari uyoboye inteko iburanisha Prof.Sam Rugege yavuze ko urukiko rwasanze kuba inshuti y’urukiko mu rubanza ari ibintu bitagaragara mu mategeko y’u Rwanda, ariko rwifashisha urubanza rumwe byakoreshejwemo rusanga umuryango urengera uburengenzira bwa muntu mu mategeko “Center for Human right in Law” nta bumenyi budasanzwe ufite bwafasha urukiko kugera ku mwanzuro unoze.

Yakomeje avuga ko nta gishya cyihariye ufite ababuranyi batavuze, utagaragara nk’umwunganizi w’inyongera mu rukiko, ndetse nta n’ubushakashatsi yakoze ku kibazo Green Party iburanamo na Leta.

Izi ngingo zatumye umuryango urengera uburengenzira bwa muntu mu mategeko uterwa utwatsi wangirwa kugira uruhare na ruto muri uru rubanza nk’inshuti y’urukiko.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages