Tuyiringire Germaine atuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwurire, yize ibijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo muri Kaminuza. Arangije kwiga ntiyahise abona akazi, ibi ngo byatumye areba kure ashingiye ku bumenyi yakuye mu ishuri agira igitekerezo cyo gushaka igishoro yinjira mu bworozi bw’inkoko z’inyama.
Yagize ati “Icya mbere nukwitinyuka, ugashirika ubute, akenshi rero usanga urubyiruko rurangiza kaminuza rushaka akazi ko kwicara muri mu biro badakozwa ibyo kwirirwa barwana n’amatotoro y’inkoko.”
Akomeza avuga ko korora inkoko bisaba ko nyirazo aziberamo kugirango zirusheho kwitabwaho uko bikwiye, kabone niyo yaba afite abakozi bo kuzitaho.
Yinjiza amafaranga asaga ibihumbi 500 ku kwezi
Tuyiringire avuga ko akoresha abakozi babiri ahemba neza, iyo yamaze kugura ibiryo by’inkoko, imiti n’ibindi ngo nawe yigenera umushahara.
Ati “Ubworozi bw’inkoko burimo amafaranga kuko iyo maze guhemba abakozi no kugura ibiryo n’ibindi bigenda ku nkoko nigenera umushahara w’amafaranga ibihumbi 400 buri kwezi urumva ko atari macye kandi mu minsi iri imbere nizeye ko aziyongera akagera nko ku bihumbi 600.”
Nk’uko akomeza abivuga, urubyiruko rukwiye gukura amaboko mu mifuka rukihangira imirimo rudategereje kubona akazi, ahubwo bagaharanira gutanga akazi.
Minagri ishishikariza urubyiruko by’umwihariko urwize ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi kwihangira imirimo ijyanye n’ibyo bize mu rwego rwo gukora ubuhinzi bw’umwuga ndetse n’ubworozi butanga umusaruro.
Indi nkuru wasoma: Urubyiruko rwanenzwe kutabyaza umusaruro amahirwe rufite mu buhinzi



















TANGA IGITEKEREZO