Uyu muhango wari ubereye ijisho wabereye mu busitani buherereye hafi y’Ikibuga cya Golf kuri SOS Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Kanama 2019.
Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abagize imiryango ya Musafiri na Masasu barimo abo basenganye n’abo bakorana.
Ubukwe bwa Deborah Masasu bwitabiriwe kandi n’abiganjemo abo bakorana umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya se Evangelical Restoration.
Mu bazwi babutashye barimo abahanzi Gabby Kamanzi na Patient Bizimana; uyu byanigeze guhwihwiswa ko bagiranye ibihe byiza by’urukundo.
Musafiri usanzwe akora akazi k’Ubuvuzi bw’amenyo yasabiwe n’Umwepiskopi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Butare, Musenyeri Gasatura Nathan mu gihe umuryango wa Apôtre Masasu wari uhagarariwe n’abasaza barimo Rudahunga Gedeon [usanzwe ari Visi Perezida wa Rwanda Leaders Fellowship] n’Umuvugabutumwa Sandral Sebakara.
Umuhango wo gusaba Deborah Masasu watangiye ahagana saa munani z’amanywa ariko utinda gusozwa bitewe n’imvura yarindimutse mu masaha y’umugoroba.
Iyi mvura ntiyarogoye ubukwe kuko aho bwabereye hari hateguye neza ku buryo itabuhungabanya.
Deborah Masasu yasabwe anakobwa nyuma yuko ku wa 25 Kanama 2019, urungano rwamukoreye ibirori byo kumusezeraho bizwi nka “Bridal Shower” byanitabiriwe na nyina, Pasiteri Lydia Masasu.
Urukundo rwe na Musafiri rwagizwe ubwiru, ntirwakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kugeza ubwo muri Kamena Musafiri Thacien yateraga ivi akambika impeta Deborah Masasu amusaba ko bazabana akaramata undi nawe akabimwemerera atazuyaje. Hari nyuma y’aho uyu mugabo yerekanwa mu itorero tariki ya 19 Gicurasi 2019.
Uyu mukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamenyekanye cyane nk’uwatangije itsinda riramya rikanahimbaza Imana mu mbyino rya Shining Stars.
Deborah Masasu na Musafiri bazaserana imbere y’Imana ku wa 7 Nzeri 2019 mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church i Masoro mbere yuko abatumi bajya kwiyakirira kuri Intare Conference Arena i Rusororo.



















TANGA IGITEKEREZO