Uyu mukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ubu ari mu Rwanda aho mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we Musafiri Thacien.
Kuri iki cyumweru tariki 25 Kanama 2019, Deborah Masasu yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano bizwi nka Bridal Shower, byitabiriwe n’inshuti n’abo mu muryango we.
Biteganyijwe ko iyi mfura ya Apôtre Masasu izashyingirwa tariki 07 Nzeri 2019 aho baziyakirira kuri Intare Conference Arena nyuma gusezeranira ku rusengero rwa Evangelical Restoration Church i Masoro.
Muri Kamena Musafiri Thacien yateye ivi yambika impeta Deborah Masasu amusaba ko bazabana akaramata undi nawe arabimwemerera. Hari nyuma y’aho uyu mugabo yarekanwa mu itororero tariki 19 Gicurasi 2019.
Mu mwaka ushize uyu mukobwa n’Umuririmbyi Patient Bizimana bahanye ubutumwa kuri Saint Valentin baca amarenga ko bashobora kuba barashatse gukundana bikazamo kidobya.
Patient Bizimana yanditse asaba Deborah ko yamwiyungaho bagasangira ibyishimo by’umunsi w’abakundana ndetse amubwira ko ari wenyine bityo ko amata yaba abyaye amavuta, umukobwa abwira uyu muhanzi ko icyifuzo cye kitakubahirizwa kuko amazi yarenze inkombe.
Umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu yahaye Patient Bizimana igisubizo amubwira ko ‘yatinze kumutumira’ ndetse amwibutsa ko yigeze kumwanga bityo ko ubu yahisemo Yesu.



















TANGA IGITEKEREZO