Nyinawumuntu wari n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore, yagiye avugwa cyane mu bikorwa byo gutonesha abakinnyi ndetse bamwe baza no kumushinja kuba yarabashoye mu butinganyi.
Muri Mutarama uyu mwaka nibwo ubuyobozi bwa AS Kigali y’Abagore bwafashe icyemezo cyo kumuhagarika by’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha yashinjwaga.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Werurwe 2017, ni bwo ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kumwirukana burundu nk’uko umuvugizi w’iyi kipe, Teddy Gacinya yabibwiye IGIHE.
Ati “Twatandukanye burundu kuko ubushakashatsi twakoze bwagaragaje ko hari ibintu by’itonesha, imyitwarire mibi ndetse n’umwuka mubi yazanye mu ikipe. Ntabwo byari kwihanganirwa kuko byayisubizaga inyuma.”
Ku bijyanye n’ibyaha by’ubutinganyi uyu mutoza yashinjwaga kuzana muri AS Kigali y’Abakobwa, Gacinya yavuze ko nta bushakashatsi bigeze bakora kuri iki kintu ndetse kikaba kitari mu byatumye Nyinawumuntu yirukanwa.
Nyinawumuntu ni umwe mu bagore bafite amateka akomeye muri ruhago mu Rwanda kuko yabaye umutoza wa mbere mu Rwanda w’umukobwa wabonye ibyangombwa byemewe mu 2008 ndetse yanabaye umusifuzi mpuzamahanga mu 2004.
Nyinawumuntu yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abagore aza no kuyibera umutoza mukuru kuva mu 2014 kugeza ubu.
Inkuru bifitanye isano:
Ubutinganyi bwavuzwe muri AS Kigali bwaba buri mu byatumye Grace Nyinawumuntu ahagarikwa
Ikiganiro kirambuye na Grace Nyinawumuntu ushinjwa ubutinganyi



















TANGA IGITEKEREZO