00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fespad: Amatorero y’umuco gakondo yo hirya no hino muri Afurika azahatana mu marushanwa

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 17 February 2013 saa 11:02
Yasuwe :

Ku nshuro ya munani Fespad igiye kuba, biteganijwe ko mu gihe cy’iminsi irindwi rizamara amatorero y’umuco gakondo azaba yaturutse mu bihugu bizitabira iri serukiramuco azahatana kugira ngo hagaragare ku nshuro ya mbere itorero ryegukanye igikombe cy’imbyino cya Fespad.
Si uyu mwihariko gusa uzanye n’iyi Fespad ya munani kuko kuri iyi nshuro aya marushanwa azaba ahuza amatorero azagera no mu Ntara zose z’igihugu uko ari enye n’umujyi wa Kigali.
Mu kwezi gushize ubwo Ikigo cy’u Rwanda (…)

Mu kwezi gushize ubwo Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere (RDB) ari nacyo kirimo gutegura Fespad cyagiranaga inama n’abanyamakuru, Rica Rwigamba, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri iki kigo yavuze ko itorero rizarusha ayandi rizahembwa, ariko avuga ko ku byerekeranye n’ibihembo, uretse kuba ryahabwa nk’igikombe, ibindi ari ibanga.

Si amarushanwa y’imbyino gusa ariko ateganijwe muri iyi Fespad ya munani kuko hari n’ibitaramo by’abahanzi batandukanye bizagenda biba harimo n’abo hanze y’u Rwanda.

Festival Pan-Africain de Dance (FESPAD) ni irushanwa ryatangiye mu mwaka wa 1998 hagamijwe kugaragariza amahanga yose umuco w’Abanyarwanda gakondo biciye mu mbyino ariko no kwimakaza umuco w’amahoro, ubusane, ubumwe n’ubworoherane binyuze mu muco.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages