Ubwo habura amasaha make ngo iserukiramuco nyafurika ry’imbyino ribera mu Rwanda buri myaka ibiri, FESPAD, ritangire kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013, hamaze gutangazwa ko rizitabirwa n’amatorero y’ibihugu 11 n’abahanzi batandukanye .
Frank Murangwa, Umuhuzabikorwa w’itegurwa rya FESPAD, umukozi mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) mu ishami ry’ubukerarugendo, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko nubwo ibihugu 11 gusa muri 40 byari byatumiwe aribyo byemeye kuzitabira, imico y’Afurika yose ihagarariwe, kuko ibihugu byemeye bituruka mu bice byose bya Afurika.
Ibihugu bizaza ni Liberia muri Afurika y’Uburengerazuba, Misiri muri Afurika y’Amajyaruguru, Namibia muri Afurika y’Amajyepfo, Madagascar mu nyanja y’Abahinde n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika yo hagati.
Ku bahanzi mpuzamahanga batumiwe ku mpamvu zitandukanye, mu bemeye kwitabira harimo Keko, Mampi, Femi kuti, Ice Prince, Binman
Murangwa avuga ko FESPAD y’uyu mwaka yateguwe neza ku buryo bizeye ko hazabaho akarusho n’iheruka.



















TANGA IGITEKEREZO