00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Igihugu cyacu turashaka kukigira igicumbi ry’iserukiramuco muri Afurika” –Makuza Lauren

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 26 January 2013 saa 09:33
Yasuwe :

U Rwanda nta Peteroli cyangwa Diyama rufite ariko hari ibindi byinshi byakongera ubukungu kandi bigakurura abanyamahanga. Ni muri urwo rwego higwa uburyo igihugu cyagirwa igicumbi cy’iserukiramuco n’imyidagaduro. Ibi bikiyongera ku zindi serivisi u Rwanda rugeza ku bindi bihugu bitandukanye, ndetse n’andi maserukiramuco asanzwe ahabera.
Mu rwego rwo guhanga imirimo no gushaka izindi nzira zishobora kwinjiriza u Rwanda biciye mu mitangire ya serivisi, Makuza Lauren umuyobozi w’umuco muri (…)

U Rwanda nta Peteroli cyangwa Diyama rufite ariko hari ibindi byinshi byakongera ubukungu kandi bigakurura abanyamahanga. Ni muri urwo rwego higwa uburyo igihugu cyagirwa igicumbi cy’iserukiramuco n’imyidagaduro. Ibi bikiyongera ku zindi serivisi u Rwanda rugeza ku bindi bihugu bitandukanye, ndetse n’andi maserukiramuco asanzwe ahabera.

Mu rwego rwo guhanga imirimo no gushaka izindi nzira zishobora kwinjiriza u Rwanda biciye mu mitangire ya serivisi, Makuza Lauren umuyobozi w’umuco muri Minisiteri y’umuco na Siporo aravuga ko ubu barimo gukora uko bashoboye kugira ngo u Rwanda rube igicumbi cy’iserukiramuco n’imyidagaduro muri Afurika.

Makuza avuga bishoboka kuko u Rwanda ari igihugu kukigeramo byoroshye, kikaba cyiza, gifite umutekano, serivisi nziza n’ibindi byinshi byatuma abantu bishimira kukizamo.

Agira ati “U Rwanda nta Diyama rufite, tugomba kureba ibintu igihugu cyacu gifitemo amahirwe tukabibyaza umusaruro. Turashaka kugira ngo kibe igihugu kizamenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’uko bavuga umujyi w’amaserukiramuco.”

Ni muri urwo rwego uretse iserukiramuco risanzwe riba mu Rwanda ngo hateganywa no kongera andi ku buryo aba menshi kurushaho, ku buryo igihugu kizagera aho kigira inganda zishingiye ku muco, ku buhanzi no ku bugeni zaguka cyane. Akomeza avuga ko bishoboka kuko umuco w’Abanyarwanda ari mwiza cyane n’abanyamahanga bawukunda.

Muri iki cyumweru kandi ubwo Rica Rwigamba Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku itangizwa rya FESPAD y’uyu mwaka, yavuze ko u Rwanda ari ahantu heza ho gukorera imyidagaduro kuko iyo byateguwe kandi bigakorwa neza n’abantu bo mu bindi bihugu, ahanini ibituranye n’u Rwanda baza ari benshi kandi icyo gihe basiga byinshi.

Ubusanzwe mu Rwanda habera amaserukiramuco atandukanye nka Rwanda film festival, Amahoro film festival, FESPAD, Kigali Up Festival na JAMAFEST igiye kuhabera ku nshuro ya mbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages