Kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 8 Ugushyingo, i Ouagadougou muri Burkina Faso harabera iserukiramuco ngarukamwaka ryiswe Récréâtrales ryerekanirwamo imico y’ibihugu bitandukanye aho n’u Rwanda rwaryitabiriye, umuco nyarwanda umurikwa binyuze mu bugeni, muzika, ikinamico na sinema.
Mu baserukiye u Rwanda barimo ab’ibyino n’indirimbo by’itsinda Ikobe, ikinamico (theatre) z’itsinda ryitwa Urwintore riyobowe n’umuhungu wa Nyakwigendera Rugamba Sipiriyani ari we Dorcy Rugamba, na Ntarindwa Diogene uzwi cyane nka Atome, werekanye umukino yise “Carte d’identité”, aberekana sinema nka Jolie Murenzi wagize uruhare mu itunganywa rya filimi yitwa "Kinyarwanda" ndetse n’umunyabugeni Laura Nsengiyumva uhamurikira ibihangano bye bishushanyishije amarangi.
Mu kiganiro Jolie Murenzi yagiranye n’umunyamakuru yasobanuye ko bateganya kugirana ubucuti n’abaturage bo muri Burkina Faso bushingiye ku muco n’ubuhanzi ndetse n’ubuhahirane.
Atome we avuga ko by’umwihariko ari ubwa kabiri yitabiriye iri rushanwa, kuri we umwanya nk’uyu ukaba ari uwo kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda yerekana ibihe bibi igihugu cyanyuzemo ndetse n’uko ibintu bihagaze kuri ubu.
Avuga ko mu mukino we atavuga Jenoside gusa ahubwo ko agaragaraza u Rwanda rw’ubu uko ruteye imbere ndetse n’imbogamizi ruhura na zo ku batumva aho rugana mu kwiteza imbere.
Kuri uyu wa 8 Ugushyingo ubwo iri rushanwa riri busozwe, ni umunsi wahariwe u Rwanda aho abaruhagarariye bose bari bwerekane ibihangano byabo n’ubwo hari bimwe bari baragiye babyerekana mu minsi yashize.
Amatsinda agizwe n’abantu 15 bitabiriye iri serukiramuco Récréâtrales bahagarariye u Rwanda, yateguwe n’umuryango Rwanda Arts Initiative uhuriza hamwe abahanzi n’abanyabugeni b’Abanyarwanda babikora by’umwuga, baturuka hirya no hino ku Isi ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo ndetse n’Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF).
Mu butumwa Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais yagejeje ku bahagarariye u Rwanda muri iri serukiramuco, yagize ati "Umuco ni uburyo bwiza bwo kwisanga kuri mugenzi wawe. Icyizere cyagiriwe u Rwanda mu kwitabira iri serukiramuco kibe rero uburyo bwiza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi bwo kumenyana kurushaho ndetse no guhuza indangagaciro zituranga."
Minisitiri Mitali yaboneyeho gutumira Abanyafurika mu iserukiramucyo nyfurika ry’imbyino (FESPAD) rizabera i Kigali kuva tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 2 Werurwe 2013.
Umukino w’itsinda "Urwintore"
Ntarindwa Diogene alias Atome yakinnye “Carte d’identité”
Hervé na mugenzi we berekana ubunyabugeni
Itsinda Ikobe ricuranga mu njyana nyarwanda
Reba amashusho hano


















TANGA IGITEKEREZO