Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gashyantare 2013, amatorero y’umuco gakondo y’ibihugu yamaze kugera mu Rwanda yakiriwe muri Lemigo hotel mu rwego rwo kuyaha ikaze no kuyafasha kumenya no kumenyera mu Rwanda.
Iri joro ryo gusangira no kwishimana ryagaragaye mo amatorero y’ibihugu bitandukanye birimo Misiri, Uganda na Repubukika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bacinya akandiho mumbyino z’iwabo, basangira byinshi mu bigize imico yabo biratinda.
img28028|center>
By’umwihariko abakongomani bagaragaje ko bazi kubyina ariko by’umwihariko ko ari n’abantu bizihirwa cyane dore ko wasangaga abenshi bahagaze bariko kwirebera Abakongomani.
Aya matorero aje mu Rwanda kugaragaza imico gakondo y’iwabo mu mbyino, by’umwihariko ariko hakazabamo n’amarushanwa azagenda akorwa mu bitaramo bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO