00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacitse ku icumu bahangayikishijwe n’inzu zigiye kubagwaho

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 April 2012 saa 06:40
Yasuwe :

Nyamirambo - N’ubwo bwose batemeye kuvugana n’abanyamakuru ngo kubera ko bamaze kuvuga inshuro nyinshi ibibazo bahura nabyo ntibikemuke, Impfubyi n’abapfakazi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Mudugudu wa Kiberinka mu Kagari ka Rugarama ho mu Murenge wa Nyamirambo bavuga ko bahangayikishijwe n’inzu babamo kuko basanga zenda kubasenyukiraho nubwo ngo basabye ko bakubakirwa izindi cyangwa se izo babamo zikavugururwa ariko amaso yaheze mu kirere.
Mu kiganiro na (…)

Mu kiganiro na Radio Rwanda batangarije ko bahura n’ibibazo bitandukanye birimo amazu babamo ngo yenda gusenyuka. Ikindi ngo ni uko kuva uyu mwaka watangira nta bwisungane mu kwivuza bagira n’ubwo kuri ubu batangiye kwandikwa ku malisiti y’abazahabwa amakarita ya mutuelle de santé kandi nkuko byemezwa n’abo baganiriye bavuga ko bafite indwara zitandukanye harimo n’izidakira kandi ko babona ibyo kurya bibagoye kuko nta bikorwa byo kubateza imbere bafite, ngo nta na koperative iyariyo yose babarizwamo.

Uyu Mudugudu wa Kiberinka utuwe n’imiryango 46 y’impfubyi n’abapfakazi bacitse ku icumu rya Jenoside bawutuyemo, mu ntangiriro z’uyu mwaka basuwe n’Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Alvera Mukabaramba, Umuyobozi wa FARG n’abayobozi bo muri IBUKA babamurikira bimwe mu bibazo bafite gusa ngo usibye ubwiherero bw’amazu atarabugiraga bwubatswe ngo nta kindi kintu cyakozwe ngo ibyo bibazo bikemuke, kandi kuri ubu bafite ibibazo bitandukanye bijyanye ahanini n’imibereho yabo.

Inkuru dukesha: ORINFOR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages