Umuryango mpuzamahanga wigisha amahoro Brahma Kumaris uravuga ko ibyabaye mu Rwanda byatewe n’uko abakoze Jenoside babuze ubumuntu.
Ariko baranashima intambwe yatewe n’u Rwanda nyuma y’imyaka 18 Jenoside ikorewe Abatutsi.
Ubwo Brahima Kumaris yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basuye ibice by’Urwibutso bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo gusura urwibutso bunamiye inzirakarengane z’Abatutsi 259000 zihashyinguye, maze umuyobozi wa Brahma Kumaris ku rwego rw’ isi Meera Nagananda avuga ko abicanyi babanje kubura ubumuntu muri bo batangira kwambura ubuzima abandi.
“Akenshi iyo abantu babuze ubumuntu, bagatakaza indangagaciro za kimuntu, Bagakora ibihabanye n’ibyo umuntu akwiye gukora, cyangwa bagatakaza amahame y’Imana bahinduka nk’ibikoko. Icyo dukwiye gukora ni ukugarura za ndangagaciro hanyuma tukabasha guha agaciro abandi bantu, tukumva ko bafite ubuzima nk’ubwacu”.
Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kwigisha amahoro cyane cyane mu bihugu byabayemo Jenoside n’intambara, avuga ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye nyuma y’imyaka 18 Jenoside irangiye, ngo kandi hari icyizere ko amahoro arambye no gukira ibikomere bizagerwaho vuba.
Uyu muryango ukaba ufasha abantu kubaho mu buzima bw’agahinda no kubusohokamo neza kandi ngo babikora ku buntu.
Inkuru dukesha ORINFOR


















TANGA IGITEKEREZO