Umunsi wa Kabiri w’Inama Mpuzamahanga yateguwe na Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, yakomeje kuri uyu wa Gatanu, ahatanzwe ibiganiro bitandukanye.
Ibi biganiro byibanze ahanini kugaragaza uruhare abayobozi bariho bagize mu gushishikariza Abanyarwanda gutsemba Abatutsi.
Mu kiganiro cyatanzwe na Dr. Twagirimana Aimable yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranywe ubugome kugeza aho Abatutsi bari barafashwe nk’inyamaswa zo kwikiza ibi byose bikaba byaraterwaga n’abayobozi bariho kugeza aho Abatutsi batagira ingano bicwa mu mwaka w’1994.
Dr. Diogene Bideri, Umujyanama muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside we yagaragaje uruhare ndetse n’ingufu urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha rushyira mu guca imanza ku bashishikarije Abanyarwanda kumara Abatutsi ndetse no kubahohotera.
Yavuze ko urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruzi uruhare rw’amagambo yagiye avugwa na bamwe mu bayobozi bariho icyo gihe.
Ati: “Amagambo y’urwango yabibwe na bamwe mu bayobozi urukiko mpanabyaha rwa Arusha rwabonye ko ariyo nyirabayazana ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Usibye n’urukiko mpanabyaha n’amahanga yose yahagurukiye abantu nk’aba kugeza aho ibihugu nka Canada byohereza abantu nka Leon Mugesera ndetse mu minsi ya vuba n’abandi bazagezwa mu Rwanda".
Rashmi Raman wari uhagarariye urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, we yagaragaje uruhare rw’umuryango mpuzamahanga wa Loni mu gukurikirana abahohotera abandi barenze ku masezerano y’umuryango w’abibumbye yo mu mwaka 1966.
Yagize ati: “Ntaho bahungira kubera ko icyaha cya Jenoside kidasaza.”
Ibiganiro birakomeje ndetse n’ababyitabiriye baratanga ibitekerezo ku ngingo ziri kuganirwaho. IGIHE ikaza gukomeza ibagezaho uko imirimo y’iyi nama igenda ikurikirana.
Iyi nama y’iminsi ibiri yateguwe na CNLG ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuhamya n’ibitekerezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 18”, aho yasoje imirimo yayo kuwa Gatanu tariki 6 Mata 2012.


















TANGA IGITEKEREZO