Ibi byavuzwe na Perezida Kagame ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeraho ko Guverinoma izakora ibishoboka byose ngo hashimangirwe ibyiza byagezweho mu gihe gishize.
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe hibukwa Jenoside, hari abayikoze bacyidegembya hirya no hino mu bihugu byitwa ko byateye imbere. Ati “Ibyo ni ibihugu byaganje mu bijyanye n’ikiremwamuntu, mu bwigenge, mu bijyanye n’ubuzima ndetse rimwe na rimwe ntihabe ubushake bwo kugeza abaduhekuye imbere y’ubutabera; n’iyo batawe muri yombi bikaba ari ibya nyirarureshwa (…) nyamara iyo ibyo bihugu bihuye n’iterabwoba byiyambaza isi yose ngo ibyo bibazo bikemurwe ndetse bakanakoresha ingufu”.
Yakomeje ati: “Bivuze ko wenda agaciro k’Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika ari gato kurusha ako abandi bahabwa. Ndetse hari n’aba bakoze aya marorerwa usanga bahabwa intebe, umwanya wo kwidagadura bishimira Jenoside yabaye mu Rwanda, bikavugika ko ibyo ari ukubera ko bafite uburenganzira bwo guharanira politiki. Ni mu burenganzira bwa politiki yabo birimo no kwishimira ko bahekuye u Rwanda (…) biradusaba ko natwe Abanyarwanda duhangana nabyo”.
Yongeyeho ati: “Hari amasomo menshi twavanye mu mateka yacu ko tugomba kwishakira ibisubizo. Ndibwira ko muri aka kababaro kose Abanyarwanda banyuzemo harimo imbaraga nyinshi twavanyemo mu kwishakira ibisubizo no guhangana n’ibi bibazo byose.... Icyo cyizere cy’ejo hazaza ndagishingira ku rubyiruko rw’u Rwanda, abana bavutse muri Jenoside ubu ni bakuru kandi bakuriye mu Rwanda ruha amahirwe angana abana bose, kandi bose bangana imbere y’amategeko”.
“Ndashima inshuti zacu zose zabaye ku ruhande rwacu mu myaka 18 ishize, ntabwo bafashije iterambere gusa ahubwo batumye Jenoside yabaye iwacu yumvikana mu bice bitandukanye by’isi. Ndashima Abanyarwanda mu ruhare rwabo mu nkiko Gacaca zizasoza imirimo uyu mwaka. Tuzi neza akamaro ka Gacaca, ibyo izi nkiko zagezeho birenze ibyo buri wese yatekerezaga,” ibyo byavuzwe na Perezida Kagame.
Yavuze ko hazakorwa ibishoboka kugira ngo igihugu gikomeze inzira y’amajyambere idahagararara, ati: “Ndabwira na bariya bose aho bazerera hose baharabika u Rwanda, bakoresha n’abitwa ko ari inshuti zabo; ndasezeranya Abanyarwanda ko nta ngaruka bizagira ku ntambwe twifuza gutera (…) nababwira ko mu mahirwe miliyoni na miliyoni nta mahirwe bafitemo kugira ngo badusubize inyuma. Ntabwo bishoboka! Ntabwo bishoboka!”.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali yasabye ibigo bya leta, za minisiteri n’ibindi bigo kwitabira ibikorwa byo kwibuka batanga ibiganiro bijyanye na Jenoside no kwibuka. Yanasabye ko abazi ahantu hakiri imibiri y’abazize Jenoside hirya no hino itarashyingurwa mu cyubahiro ko batanga aya makuru.
Mitali yanenze abakomeje kugoreka amateka ya Jenoside abasaba ko bareka kunangira imitima; ati: “Nibakomeza kuzarira bazibuka ibitereko basheshe”.
Uwatanze ubuhamya bw’uko Jenoside yagenze ni uwitwa Oswald Mwizerwa ukomoka muri Kayonza, wavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga yari afite imyaka 9 y’amavuko, aho yaciye mu nzira y’umusaraba we n’umuryango we. Yavuze uburyo yakomeretse bikabije ariko akaza kurokorwa n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, aho yagiye kuvurirwa hanze y’u Rwanda; ubu ari kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza akaba afite icyizere cyo kuzaba umuyobozi ukomeye mu gihugu.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe n’umuhango wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, aho Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere ndetse anashyira indabo ku mva z’inzirakarengane zirenga 250 000 zihashyinguye.
Perezida wa Ibuka, Dr. Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko kugeza ubu abana 39,418 bafashijwe na FARG kwiga amashuri mu byiciro bitandukanye, gusa ngo mu bibazo abacitse ku icumu bagihura nabyo harimo kunoza kuvura abacitse ku icumu, gusubiza abacitse ku icumu ibyabo byangijwe muri Jenoside, n’ibindi.
Ku isaha ya saa sita zuzuye z’amanywa mu gihugu hose hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mwaka, icyumweru cyo Kwibuka gifite insanganyamatsiko igira iti: "Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza".
Foto: Urugwiro Village


















TANGA IGITEKEREZO