Kuwa Gatandatu tariki 5 Gicurasi 2012, bamwe mu rubyiruko rugize Dukundane Family basuye agasozi bagiye kubakaho urukuta rw’urwibutso rw’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside bakarohwa mu mugezi wa Nyabarongo, bakomoka by’umwihariko mu Karere ka Karongi.
Uru rukuta rugiye kubakwa mu Mudugudu wa Nyabaguma, Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, ruzaba rufite ubushobozi bwo kujyaho amazina y’abantu bagera kuri 300.
Irakoze Pierre Claver, Umuhuzabikorwa w’umuryango Dukundane ugiye kubaka uru rukuta avuga ko bitarenze amezi abiri guhera tariki 12 Gicurasi 2012, ubwo hazaba hashyirwaho ibuye ry’ifatizo ruzaba rurangiye.
Dukundane Family ni umuryango w’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwihaye intego yo Kwibuka, kurwanya no guhangana n’ingaruka zasizwe na Jenoside.
By’umwihariko bakunze gutegura ibikorwa byo kwibuka, byibanda ku kwibukira ku nkombe z’Ibiyaga, Inzuzi n’Imigezi hagamijwe kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu nzuzi, ibiyaga n’imigezi migari imirambo yabo ntibashe kuboneka ngo ishyingurwe mucyubahiro.
Ati:”Iki ni igikorwa ngaruka mwaka kuva muri 2007 muri Dukundane Family, buri mwaka tugira aho tujya kandi twifuza ko hose twajya dusiga tuhubaka urukuta rw’urwibutso.”
Bikorimana Jean Baptiste, umukozi ushinzwe itumanaho mu Karere ka Karongi avuga ko iyubakwa ry’uru rukuta ari igikorwa cy’ingenzi kuko n’abishwe bakajugunywa muri uru ruzi baba bagomba kwibukwa no kuzirikanwa n’ubwo batabashije kuboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiriye.
Ati:”Ntekereza ko gushyiraho uru rwibutso ruzajyaho amazina yabo, nibura abantu bakajya bamenya ngo kanaka nyirakanaka umuryango wabo waroshywe muri uru ruzi.”
Ibuye ry’ifatizo ry’uru rukuta rizashyirwaho, tariki 12 Gicurasi 2012, mu Murenge wa Murambi, mu Karere ka Karongi basibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakajugunywa mu ruzi rwa Nyabarongo, umuhango wateguwe na Dukundane Family ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze harimo n’Akarere n’Itorero ry’Abapresbyterienne ryo mu Murenge wa Murambi.


















TANGA IGITEKEREZO