00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakirana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ntibazabona aho bayikorera-Fidele Ndayisaba

Yanditswe na

Ruzindana RUGASA

Kuya 16 April 2012 saa 11:01
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba avuga ko umuntu wese ugikirana n’ingengabitekerezo ya Jenoside atazabona ahantu ayikorera.
Ibi Ndayisaba yabitangaje ku munsi w’ejo tariki ya 15 Mata 2012; mu muhango wo kwibuka no gushyingura imibiri 159 wabereye ku Rwibutso rwa Ruhanga ruherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ibi agaruka ku mugabo witwa Munyakayanza John wo mu Kagari ka Mbandazi, mu Murenge wa Rusororo mu (…)

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba avuga ko umuntu wese ugikirana n’ingengabitekerezo ya Jenoside atazabona ahantu ayikorera.

Ibi Ndayisaba yabitangaje ku munsi w’ejo tariki ya 15 Mata 2012; mu muhango wo kwibuka no gushyingura imibiri 159 wabereye ku Rwibutso rwa Ruhanga ruherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ibi agaruka ku mugabo witwa Munyakayanza John wo mu Kagari ka Mbandazi, mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, uherutse kubazwa icyo abona cyatumye Abatutsi bicwa mu gihe cya Jenoside (bari mu biganiro byateguwe mu cyumweru cy’icyunamo) maze yarangiza agasubiza ati: “Njyewe mbona Abatutsi barazize inda nini zabo”.

Agira ati: “Abagikirana n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu mitima yabo ntibazabona aho bayikorera, bakwiye kuyikuramo ni bitaba ibyo izabahitana.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali kandi avuga ko Jenoside yabaye mu Rwanda ari igihombo gikomeye ku gihugu cyose ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, bityo agasaba abantu bose kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati: “Jenoside ni ihigombo cy’u Rwanda n’Abanyarwanda, nta muntu n’umwe wabonye inyungu muri Jenoside; na Bagosora wayivugaga mbere yavuye mu gihugu yangara ndetse na Mugesera wasajije imigeri yageze aho azanwa mu Rwanda, none ngo arashaka kuburana mu gifaransa! Simbona ikitari igihombo yakuyemo.”

Abafashe ijambo bose mu muri uyu muhango wo kwibuka imyaka 18 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bagarutse ku bwicanyi bwakorewe abari batuye aha i Ruhanga bwabaye kuwa 15 Mata 1994.

Bashimiye kandi itorero ry’Abangirikani mu Rwanda ryemeye gutanga urusengero rwaguyemo abantu rukaba urwibutso n’ubwo ngo rutameze neza; aha Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko ku bufatanye n’Ubuyobozi, CNLG ndetse n’iri torero ruzatungwanywa neza.

Ku itariki ya 15 Mata 1994 nibwo abantu bari baturutse hirya no hino (Muyumbu, Fumbwe, Gicaca, Rwamashyongoshyo, Gahengeli n’ahandi) biciwe muri uru rusengero; bishwe urupfu rw’agashinyaguro baraswa amasasu, baterwa amagerenade n’abajepe n’interahamwe ndetse byageze aho babatwika na lisansi nk’uko abaharokokeye babivuga.

Urwibutso rwa Ruhanga n’urwa Nyamata nizo nzibutso ebyiri zaguyemo abantu zagizwe inzibutso zishyinguwemo abantu imbere, mu gihe zimwe ziciwemo abantu zigisengerwamo cyangwa zimwe zikaba zitagisengerwamo.

Uru rwibutso rwari rusanzwe rushyinguyemo abantu 32,068 yongeweho 159 bose hamwe bakaba 32227.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages