00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Hotel Umubano bageneye inkunga imfubyi za Jenoside i Runda

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 6 May 2012 saa 11:22
Yasuwe :

Abakozi ba Hotel Umubano basuye abana bibana 15 b’imfubyi za Jenoside bo mu Mudugudu wa Rugazi, Akagali ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, babagenera inka ebyiri, amagodora yo kuryamaho n’ibiribwa, byose bifite agaciro ka miliyoni ebyiri.
Rose Mary Mbabazi ni Umuyobozi Mukuru wa Hotel Umubano; yavuze ko icyatumye baza gusura aba bana ari ibibazo byinshi basanze bafite n’ubwo hari abandi bana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi birera basanzwe babana n’ibyo bibazo. (…)

Abakozi ba Hotel Umubano basuye abana bibana 15 b’imfubyi za Jenoside bo mu Mudugudu wa Rugazi, Akagali ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, babagenera inka ebyiri, amagodora yo kuryamaho n’ibiribwa, byose bifite agaciro ka miliyoni ebyiri.

Rose Mary Mbabazi ni Umuyobozi Mukuru wa Hotel Umubano; yavuze ko icyatumye baza gusura aba bana ari ibibazo byinshi basanze bafite n’ubwo hari abandi bana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi birera basanzwe babana n’ibyo bibazo. Yabasabye gukomeza urukundo hagati yabo kuko n’ababyeyi babo barangwaga n’urukundo nk’uko byagarutsweho kenshi n’abatanze ubuhamya. Yongeyeho ati:" Agahinda mwagize ni amateka, ibyo mwahuye nabyo ntibizongera.”

Abana basuwe bishimiye inkunga bahawe n’abakozi ba Hotel Umubano

Karasanyi Alexis ni imfubyi ya Jenoside yirera, yiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’ubwubatsi. Yashimiye ubuyobozi bwa Hotel Umubano bwamugeneye inka y’ishashi, ibiribwa ndetse n’igodora yo kuryamaho.

Mwanamwari Vestine nawe ni imfubyi ya Jenoside; avuga ko afite icyizere cy’ejo hazaza kuko yahawe inka izamukamirwa we na barumuna be babiri arera, ngo usibye kubona amata azabasha no koroza bagenzi be.

Ibikoresho bahawe bigizwe n’amagodora 15, amavuta yo gutekesha, isukari amasabune, ibishyimbo, ndetse umuceri n’inka ebyiri byose bifite agaciro ka Miliyoni ebyiri z’u Rwanda.

Rose Mary Mbabazi, Umuyobozi Mukuru wa Hotel Umubano
Abakozi ba Hotel Umubano basuye abana birera b'imfubyi za Jenoside
Karasanyi Alexis yishimiye inka yagabiwe
Rose Mary Mbabazi ashyikiriza imfubyi amagodora
Amagodora 15 yahawe abana bibana bo mu Mudugudu wa Rugazi, Akarere ka Kamonyi

Foto: Nkurunziza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages