00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana babuze imiryango yabo yose muri Jenoside barasaba kwegerwa

Yanditswe na

Emile Nsabimana

Kuya 24 April 2012 saa 08:44
Yasuwe :

Abakozi b’Akarere ka Huye bakorera ku cyicaro cy’Akarere, ku cyumweru tariki ya 22 Mata 2012 basuye Club Urumuri igizwe n’abana bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo babaganirize ku mibereho yabo hamwe no ku bibazo bahura na byo no gushakisha uko byakemuka.
Mu biganiro bagiranye n’abakozi b’Akarere ka Huye, abagize Club Urumuri bagaragaje bimwe mu bibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi, birimo ibikomoka ku kuba ari impfubyi, ndetse n’ibindi bijyanye (…)

Abakozi b’Akarere ka Huye bakorera ku cyicaro cy’Akarere, ku cyumweru tariki ya 22 Mata 2012 basuye Club Urumuri igizwe n’abana bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo babaganirize ku mibereho yabo hamwe no ku bibazo bahura na byo no gushakisha uko byakemuka.

Mu biganiro bagiranye n’abakozi b’Akarere ka Huye, abagize Club Urumuri bagaragaje bimwe mu bibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi, birimo ibikomoka ku kuba ari impfubyi, ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuzima muri rusange.

Nyuma yo kuganira na bo kuri ibi bibazo, abakozi b’Akarere ka Huye basezeranyije abagize Club Uumuri ko bazabikorera ubugizi bigakemuka, kandi ko bazakomeza kubaba hafi no kubafasha guhangana n’ibibazo bahura na byo mu buzima birimo ibyo batewe na Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’amajyambere Mutwarasibo Cyprien, yabwiye abagize Club Urumuri, ati: “Nk’abayobozi ni twe mufite nk’ababyeyi, tuzakomeza kubafasha guhangana n’ibibazo mufite no kubibonera ibisubizo,” aha akaba yarabizezaga ko Akarere kazakomeza kubaba hafi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Amajyambere wavuze mu izina ry’umuyobozi w’Akarere utarabashije kuganira n’aba bana kubera akandi kazi, yashishikarije aba bana bamaze kuba inkumi n’abasore ko igihe kigeze bakarenga ibibazo bagize mu buzima, bagategura ubuzima bwabo buri imbere.

Nk’urubyiruko rugize imbaraga nyinshi z’igihugu, abagize iyi Club bavuze ko nyuma y’ibibazo bagize n’ubundi kurenga ibibazo bagize bagakora bakiteza imbere ari byo bashyize imbere, icyakora ngo bakaba bakeneye abantu bababa hafi kugira ngo babashe kugera kuri uwo muhigo wo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Club Urumuri ni urugo rw’abana b’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bajyaga basigara ku bigo by’amashuri igihe cy’ibiruhuko kuko babaga badafite aho bataha. Akarere ka Huye, ku bufatanye n’umushinga PAGE Rwanda ndetse na UCF (Union Chretienne Feminine) babubakiye inzu zo kubamo mu rwego rwo kubafasha.

Kuri ubu uru rugo rurimo abana bagera kuri 51, bose bakaba biga mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza. Akarere ka Huye kabamenyera ibibatunga n’ibikoresho by’ishuri byunganira ibyo bahabwa na FARG, bamwe muri bo bakaba bararangije kwiga bakubaka ingo zabo, mu gihe abakiri muri uru rugo na bo bavuga ko icyo baharanira cya mbere ari uko bazagira ubuzima bwiza mu minsi iri imbere nyuma y’ibibazo bagize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages