Abakinnyi b’ikinamico b’abanyacambodge barimo n’abarokotse Jenoside yakorewe mu myaka y’1975 kugeza mu 1979 bari hano mu Rwanda aho bazanye umukino uvuga mu Kinyarwanda “gutobora ukavuga” ibyakubayeho aho uyu mukino werekana ingaruka za Jenoside ndetse no kubaho nyuma yayo.
Iyi nkuru dukesha Televiziyo Rwanda ivuga ko muri uyu mukino aba bakinnyi b’abanyacambodge, bagaragaza uburyo mu gihe cya Per Pot aribwo butegetsi bw’igitugu mu mwaka w’1975 kugeza mu w’1979 ko aribwo abanyacambodge bagera hafi kuri miliyoni ebyiri bakorewe amarorerwa ndengakamere bicishijwe inzara, bakoreshwa uburetwa n’ubwicanyi bw’iyicwa rubozo ubwo umutwe w’intagondwa Khmer Rouge washakaga kwimika ubutegetsi bukorera ku matwara ya gikoministe.
N’ubwo hari itandukaniro ry’igihe n’uburyo Jenoside yo muri Cambodge n’iyo mu Rwanda zakozwe, muri izi kinamico bagaragaza ko nk’ingaruka zisa nko kuba abacitse ku icumu bumva ari bonyine, kugira ikimwaro, kwigunga ndetse n’izindi ngaruka bahura nazo.
Aba bakinnyi bagaragaza ko kwibuka ibyo bihe bya Per Pot bikiri igikomere cyitaracyira ku banya Cambodge ugereranyije n’uburyo Abanyarwanda babashije gusohoka mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Madamu Anne Marie Princ w’Umuholandikazi wanditse iyi kinamico akanayiyobora, agira ati: “Muri Cambodge ntibarabasha gutinyuka kuvuga ibyababayeho kuko nta mahirwe bagize yo kugira inkiko Gacaca nk’izo mu Rwanda baracyacecetse, mbese ntaw’utobora ngo abashe kuvuga”.
Akomeza avuga ko ariyo mpamvu abanya Cambodge bashaka kuvuga ibyababayeho bakoresheje uburyo butandukanye burimo n’amakinamico.
Twahirwa Aimable uhagarariye umuryango la Benevolencia w’Abahorandi mu Rwanda, wakiriye abazerekana uyu mukino mu Rwanda, avuga ko bazatangira kwerekana iyi mikino mu bice bitandukanye byo mu Rwanda ku itariki ya 8 Mata 2012 aho izakinwa inshuro 6.
Ku munsi wa mbere wo ku itariki ya 8 n’iya 9 Mata hazakinirwa mu cyumba cyo kw’Ishyo, Kuwa Kabiri saa kumi n’ebyiri bakazakinira kuri Maison de Jeune Kimisagara mu nzu y’urubyiruko, tariki ya 11 na 12 bazerekeza i Huye mu nzu mberabyombi, ku itariki ya 14 Mata ni i Gicumbi ibi byose bikazajya byerekanwa ku buntu nta mafaranga asabwe abaza kureba.
Bazakina mu ndimi ebyiri harimo ururimi rw’igi Khmer n’Ikinyarwanda n’inyandiko ziri mu rurimi rw’icyongereza(substitles), nyuma y’umukino kandi hakazajya habaho n’ibihagiro hagati y’abakinnye umukino n’abaje kubareba.


















TANGA IGITEKEREZO