00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba mu Bubiligi barakangurirwa gutanga ubuhamya bw’ibyo bazi kuri Jenoside

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 9 April 2012 saa 07:36
Yasuwe :

Kuwa Gatandatu mu gitondo, imihango yo kwibuka yabereye muri Komine ya Woluwe Saint Pierre mu Mujyi wa Buruseli yayobowe na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi; hari abatumirwa baturutse hirya no hino barimo uhagarariye Leta y’u Bubiligi, uhagarariye umuryango Ibuka mu Bubiligi, abahagarariye ibihugu byabo batandukanye, uhagarariye Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye hirya no hino mu Bubiligi.
Nyuma ya saa sita habaye indi mihango yo kwibuka yabereye muri (…)

Kuwa Gatandatu mu gitondo, imihango yo kwibuka yabereye muri Komine ya Woluwe Saint Pierre mu Mujyi wa Buruseli yayobowe na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi; hari abatumirwa baturutse hirya no hino barimo uhagarariye Leta y’u Bubiligi, uhagarariye umuryango Ibuka mu Bubiligi, abahagarariye ibihugu byabo batandukanye, uhagarariye Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye hirya no hino mu Bubiligi.

Nyuma ya saa sita habaye indi mihango yo kwibuka yabereye muri ACP (Groupe des Etats d’Afrique, des Caraïbes et du Pacifique), ku mugoroba hakurikiraho umuhango wateguwe na Ibuka-Belgique watangiye saa kumi n’ebyiri ugeza mu gitondo.

Muri iyo mihango yose havugiwe amagambo yagarukaga ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi hakoreshwa amagambo y’uko ibyabaye bitazongera ukundi.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Masozera yagize ati: "Buri mwaka turahura ngo twibuke kuko kwibagirwa byaba ikintu kibi cyane kandi kwibuka bituma turuhuka ku mutima. Ni uburyo kandi bwo kuvuga ibyatubayeho mu kuri gutandukanye n’iby’abapfobya amateka mabi u Rwanda rwaciyemo mu 1994".

Yashimye kandi abitabiriye uyu muhango kuko kuba baza bagafatanya n’abarokotse bituma bumva atari bonyine.

Yakomeje yamagana abadahana abakoze Jenoside, anavuga ko u Rwanda rukomeje kugira imbaraga kubera inyigisho rwavanye mu mateka yaruranze no kugerageza kubitangamo urugero ngo Umunyarwanda aho ari hose bimubere urugero mu kwiyubaka.

Ku mugoroba wo kwibuka wayobowe na Ibuka yo mu Bubiligi havuzwe gukomeza guha umwanya abacitse ku icumu ngo bivugire amateka, nk’uko indirimbo ya Kizito igira iti ’Ribara Uwariraye’.

Umwe mu batanze ubuhamya ati " N’ubwo jye mfite imipanga ku mubiri, nzi neza ko muri mwe benshi mufite imipanga ku mutima". Akomeza agira ati: "Niba ntanze ubuhamya bwanjye uko mbishoboye, namwe mutange ubwanyu mu buryo bwo kwivugira amateka atazibagirana na rimwe kuko kwibagirwa ni ukuzima burundu".

Muri uwo muhango kandi abahanzi barimo Nyiranyamibwa Suzanne, Muyango Beza Jeanne, Nyiratunga Alphonsine (Fofo), Julienne Gashugi, Kayiganwa Julienne, Déogratias Mazina (poète), Jeanne na Butera Jeanne (Knowless), n’abandi bahanzi b’inshuti z’u Rwanda bafashe mu mugongo abacitse ku icumu mu majwi aruhura umutima.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Bubiligi n'Abanyarwanda bitabiriye umunsi wo kwibuka
Bari gushyira indabyo ku rwibutso rwo mu Bubiligi
Ambasaderi na Madamu we bashyira indabyo ahari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Woluwe i Buruseli
Igihe bumvaga ubuhamya bw'uwacitse ku icumu
Ambasaderi Masozera ageza ijambo ry'uwo munsi ku bari bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 18
Perezida wa Ibuka-Belgique Eric Rutayisire
Emmanuel Havugimana, Perezida wa Diaspora nyarwanda mu Bubiligi
Butera Jeanne (Knowless), yaririmbiye abaje kwibuka indirimbo ye yahimbiye kwibuka ku nshuro ya 18
Uwaje ahagarariye Leta y'u Bubiligi muri iyo mihango yo kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages