00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba mu Bufaransa bibukiye mu mijyi itandukanye

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 9 April 2012 saa 12:23
Yasuwe :

Muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18, Abanyarwanda baba mu Bufaransa nabo ntibasigaye inyuma, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata bibukiye mu mijyi itandukanye yo muri icyo gihugu.
Ibikorwa byo kwibuka, byaranzwe no gukora ingendo mu mutuzo, ndetse n’amajoro yo kwibuka yahuje abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’abanyamahanga b’inshuti z’u Rwanda, bahuriye ku nsanganyamatsiko igira iti: "Twigire ku mateka, twubaka ejo hazaza".
Mu Murwa (…)

Mu Murwa Mukuru, Paris, Umuryango Ibuka ishami ryo mu Bufaransa wateguriye iki gikorwa ahitwa Mur de la Paix, aho abayobozi batandukanye nka Ambasaderi w’u Rwanda Jaques Kabale, Meya wa 3ème arrondissement de Paris na Marcel Kabanda ukuriye Ibuka mu Bufaransa, bagarutse ku gisobanuro mpuzamahanga cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Mujyi wa Bordeaux, Umuryango CAURI ufatanije na Survie Gironde na Ibuka bakoreye iki gukorwa ku kiraro cya Pierre aho bashyize indabo mu ruzi. Mu mugoroba wo kwibuka abantu bateraniye hamwe bareba filime y’ubuhamya bwa Jenoside, baririmba ndetse basoma amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abatuye mu Mujyi wa Lille nabo bibukiye ku nzu ndangamuco ya Cité Scientifique de Villeneuve d’Asc, iki gikorwa cyateguwe n’Abanyarwanda batuye muri aka gace ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’Abanyeshuri b’abanyarwanda, cyitabiriwe n’abantu bagera ku 100.

Ab’i Toulouse bo, ahitwa Capitole niho hatoranyijwe na Diaspora Nyarwanda kugira ngo hibukirwe. Abanyarwanda n’inshuti zabo bakoze urugendo rwo kwibuka.

Ibikorwa byo kwibuka mu Bufaransa biteganyijwe gukomeza muri iki Cyumweru, ahazakorwa urugendo i Paris ku itariki 10 Mata, rugakomereza Lyon na Nantes ku itariki 14 Mata.

Ku itariki 11 Mata, Ambasade y’ u Rwanda mu Bufaransa irateganya guhuriza hamwe abayobozi muri guverinoma y’u Bufaransa, abadiplomate ndetse n’izindi nshuti z’ u Rwanda.

Ibikorwa kwibuka bizasozwa ku itariki 30 Kamena n’umuhango wo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Cluny (Saône-et-Loire).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages