00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba mu mahanga barasabwa gukomeza inzira y’ubumwe

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 9 April 2012 saa 01:35
Yasuwe :

Suwede - Abanyarwanda baba mu gihugu cya Suwede bibutse ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 banacana urumuri rw’icyezere.
Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru gitangaza ko umuhango wo kwibuka muri iki gihugu wateguwe na Ambasade y’u Rwanda n’Abanyarwanda baba muri Suwede ukaba waritabiriwe n’abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba muri iki gihugu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwede, Sebudandi Venentia yabwiye Abanyarwanda (…)

Suwede - Abanyarwanda baba mu gihugu cya Suwede bibutse ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 banacana urumuri rw’icyezere.

Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru gitangaza ko umuhango wo kwibuka muri iki gihugu wateguwe na Ambasade y’u Rwanda n’Abanyarwanda baba muri Suwede ukaba waritabiriwe n’abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba muri iki gihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwede, Sebudandi Venentia yabwiye Abanyarwanda n’inshuti zarwo zari zitabiriye uyu muhango ko bagomba guharanira gushyira hamwe biteza imbere, birinda guherenwa n’agahinda ariko bakura isomo mu mateka kugira ngo barusheho gutegura ejo hazaza heza.

Gatsinzi James, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri iki gihugu yagarutse ku bumwe abanyarwanda baba mu mahanga bafitanye abasaba gukomeza inzira y’ubumwe ngo kuko amacakubiri ariyo yabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Sebudandi yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwakoze ibikorwa bitandukanye birimo iby’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ubutabera no kuzana amahoro n’umutekano birambye.

Ati:”Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwakoze akazi gakomeye mu mibereho n’iterambere ry’abaturage aho mu myaka itanu ishize ubukene bwagabanyutse ku kigero cya 12%.”

Mu ijambo rye Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu yagarutse ku kibazo cy’Abanyarwanda bakoze Jenoside ubu bacyidegembya hirya no hino mu mahanga abayobozi b’ibyo bihugu bakanga kubata muri yombi ngo babashyikirize ubutubera.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages