Ku wa Gatandatu tariki 21 Mata 2012, Umuryango w’Abanyarwanda baba mu gihugu cya Côte d’Ivoire bibutse Abatutsi basaga miliyoni bazize Jenoside mu 1994.
Umuhango watangijwe na misa yasomwe na Padiri Marcel Zibognon yabereye mu kigo cyitwa ‘Centre Saint Dominique’ cyo mu gace kitwa Cocody mu murwa mukuru Abidjan, uza gukomereza mu kigo cy’Abajandarume.
Abanyarwanda bo muri Côte d’Ivoire bagaragaje ko basobanukiwe neza n’insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 18, igira iti:’’Twigire ku mateka twubake ejo hazaza’’, dore ko banagaragarije Abanyacôte d’Ivoire ko icyizere cyo kujya mbere ari cyose kandi ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi.
Urubuga rwa abidjan.net dukesha iyi nku rwaganiriye Jean Emile Nkiranuye, umwe mu banyarwanda baba muri iki gihugu agitangariza ko iki gikorwa igikorwa cyo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibaha icyubahiro kandi ashimangira ko bitazongera kubaho ukundi.
Kuva mu kwezi kwa Mata kugeza muri Nyakanga, Abanyarwanda baba abari imbere mu gihugu n’abari hanze yacyo bakomeza kwibuka mu bice bitandukanye barimo n’ibyo bakomokamo inzirakarengane z’Abatutsi zisaga miliyoni zazize Jenoside.


















TANGA IGITEKEREZO