Kuwa Kabiri Abapolisi b’Abanyarwanda bagera ku 189 bagiye mu gikorwa cy’ubutabazi mu gihugu cya Haiti, Abanyarwanda baba muri Haiti, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abaturage ba Haiti bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu mwaka w’1994.
Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda aravuga ko Uyu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside watangijwe n’isengesho ryayobowe na Madame Baudouine Kamatari, mu bice bitandukanye by’iki gihugu nka Jeremy ndetse na Port de Prince.
Abitabiriye uyu muhango basobanuriwe urupfu rw’agashinyaguro Abatutsi bishwe bavuga ko abahakana Jenoside bakwiye kwamaganirwa kure.
Jean Marie Rusimbuka, Umuturage ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye ushinzwe ubutabazi muri Haiti (MINUSTAH), we nyuma yo kumva ubuhamya bw’Abanyarwanda, yashimye ubutwari bwa Leta y’u Rwanda aho yagize ati:”Abanyarwanda bafite ubutwari butangaje kuba Abatutsi baratangiye gutotezwa mu mwaka w’1959 ariko ugasanga bagifite umuco uranga umuntu, bagifite urukundo n’ibintu bitangaje”.
Ibiganiro byo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Haiti bikaba bigikomeje mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

















TANGA IGITEKEREZO