00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda biga mu Buhinde bitabiriye ibikorwa byo kwibuka

Yanditswe na

UMUHOZA N. Jessica

Kuya 9 April 2012 saa 11:24
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje gutegura no kwitabira ibikorwa bitandukanye byateguwe muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 18, Jenoside yakorewe Abatutsi; Abanyarwanda bari mu mahanga nabo bateguye ibikorwa bitandukanye bigaragaza ko bagendana Ubunyarwanda baba bari mu gihugu imbere cyangwa se hanze yacyo.
Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu gihugu cy’u Buhinde bahuriye mu Mujyi wa Bangalore aho bitabiriye urugendo rwo kwibuka ruzwi ku izina rya ‘Walk to Remember’.
Iki gikorwa (…)

Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje gutegura no kwitabira ibikorwa bitandukanye byateguwe muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 18, Jenoside yakorewe Abatutsi; Abanyarwanda bari mu mahanga nabo bateguye ibikorwa bitandukanye bigaragaza ko bagendana Ubunyarwanda baba bari mu gihugu imbere cyangwa se hanze yacyo.

Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu gihugu cy’u Buhinde bahuriye mu Mujyi wa Bangalore aho bitabiriye urugendo rwo kwibuka ruzwi ku izina rya ‘Walk to Remember’.

Iki gikorwa cyatangiye ahagana saa tanu z’amanywa ku isaha y’i Bangalore ku cyumweru, cyitabiriwe n’abasaga 400 barimo Abanyarwanda biga mu gihugu cy’u Buhinde ndetse n’abiga muri Sri Lanka, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Never Again’ cyangwa se ‘Ntibizongere ukundi’.

Usibye uru rugendo rwabereye mu Mujyi wa Bangalore, habaye n’izindi ngendo mu Mijyi nka Punjab, Coimbatore n’ahandi nk’uko tubikesha urubuga rwa dnaindia.com.

Usibye abanyeshuri, urugendo rw’i Bangalore rwitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Mohan Suresh, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Bangalore; N Prabhu Dev, Honorary consul w’u Rwanda mu Buhinde ndetse na Williams Nkurunziza, Uhagarariye u Rwanda mu Buhinde.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa, Nkurunziza yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni, kuva icyo gihe igihugu cyavuye aho hakomeye gitera intambwe.

Ambasaderi Nkurunziza yakomeje yibutsa urubyiruko (nk’uko insangamatsiko y’uyu mwaka ivuga) kwigira ku mateka kugirango ejo hazaza hazabe heza.

IGIHE tuganira na Chantal, umwe mu banyeshuri biga mu Mujyi wa Bangalore, wari witabiriye ‘Walk to Remember’ yatubwiye ko iki gikorwa cyongeye kumwibutsa uruhare rwe mu kubaka ejo hazaza heza h’igihugu.

Chantal yagize ati: "Ubutumwa ntahanye ni uko urubyiruko ari twe dufite igihugu mu maboko yacu, nitwe dufite kugiteza imbere twirinda icyakongera kugisubiza mu mateka mabi cyagize. Mu ijambo rya Ambasaderi Nkurunziza, nakunze cyane aho yavuze ko iyo turi hano twibuka ataritwe tugomba kwibuka gusa ahubwo tubikora kugirango twereke n’amahanga ibyatubayeho bityo ntihazagire n’ahandi byongera kuba.

Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde ku bufatanye na Kaminuza ya Bangalore. Usibye urugendo rwo kwibuka, herekanwe ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside ndetse hatangwa n’ubutumwa bwa Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru wa Loni (hifashishijwe amashusho-video).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages