00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bo mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 April 2012 saa 02:59
Yasuwe :

Kuwa 11 Mata 2012, Abanyarwanda batuye mu Bushinwa bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Umuhango wo kwibuka witabiriwe n’Abanyarwanda, abayobozi b’Abashinwa n’abikorera ku giti cyabo, abahagarariye ibihugu byabo mu Bushinwa ndetse n’abayobozi b’ibigo bitandukanye birimo n’amashuri makuru.
Abitabiriye iyi mihango bamurikiwe amashusho yateguwe n’Ambassade y’u Rwanda mu Bushinwa yerekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi (…)

Kuwa 11 Mata 2012, Abanyarwanda batuye mu Bushinwa bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Umuhango wo kwibuka witabiriwe n’Abanyarwanda, abayobozi b’Abashinwa n’abikorera ku giti cyabo, abahagarariye ibihugu byabo mu Bushinwa ndetse n’abayobozi b’ibigo bitandukanye birimo n’amashuri makuru.

Abitabiriye iyi mihango bamurikiwe amashusho yateguwe n’Ambassade y’u Rwanda mu Bushinwa yerekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye itegurwa bishingiye ku mateka igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo.

Rutagengwa Blaise wacitse ku icumu yasobanuye ko Jenoside yabaye afite imyaka 7 ikaba yarahitanye umubyeyi we. Yerekanye akababaro yatewe nayo mu gihe yabaga ndetse n’ingaruka zayikurikiye ariko arangiza avuga ko afite icyizere cy’ejo hazaza kandi ko inabi yayitsindishije ineza.

Ambasaderi Fransisko Saveri Ngarambe yabwiye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka ko u Rwanda rwahuye n’amakuba akomeye atewe n’ubuyobozi bubi hamwe n’izindi ngorane zakomotse ku bukoloni.

Yakomeje asobanura ko n’ubwo igihugu cyari cyarazahajwe n’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ubu kimaze kwisana kikaba kiri mu bihugu bya mbere bifite ubukungu buzamuka cyane ko kandi cyuguruye amarembo, kikaba kinatera inkunga mu rwego mpuzamahanga mu gufasha ibihugu bikiri mu bibazo by’intambara. Akaba yaratanze urugero rw’ingabo z’u Rwanda zagiye gufasha muri Darfur, Sudan y’Amajyepfo, Haiti, Cote d’Ivoire n’ahandi.

Uhagarariye Abadiplomate mu Bushinwa akaba na Ambasaderi wa Togo Nolana Ta Ama yabwiye Abanyarwanda n’abanyamahanga bari bateraniye mu mihango yo kwibuka ko amahanga yigaye akurikije kuba ataratabaye ubwo Jenoside yabaga ko ariko bahagurukiye kwifatanya n’Abanyarwanda kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku Isi.

Abanyarwanda bari bibutse kandi kuwa 7 Mata 2012 mu mijyi 9 y’u Bushinwa.

Ambasaderi Ngarambe uhagarariye u Rwanda mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages