00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bo muri Amerika ya ruguru mu myiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 18

Yanditswe na

Ruzindana RUGASA

Kuya 29 March 2012 saa 10:29
Yasuwe :

Hashize imyaka 18 habaye jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iyi jenoside yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana. Buri mwaka, Abanyarwanda baba mu Rwanda n’ababa mu mahanga bagira icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka izo nzirakarengane.
Kuwa Gatandatu tariki ya 7 Mata no ku cyumweru ku ya 8 Mata 2012, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no muri Canada bazahurira i Washington D.C, mu mihango yo kwibuka ku nshuro ya 18.
Iyi (…)

Iyi mihango yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, iba Washington D.C. ifatanije n’Abanyarwanda batuye muri Amerika ya Ruguru.

Umuhuzabikorwa w’iki gikorwa cyo kwibuka, Yvette Nyombayire Rugasaguhunga yatangarije IGIHE ko muri iyi minsi ibiri, bazakora umuhango wo kwibuka kuwa 7 Mata ndetse n’urugendo rwo kwibuka ruzaba kuwa 8 Mata 2012.

Muri gahunda yo kuwa Gatandatu tariki ya 7 Mata izabera kuri kaminuza yitwa Georgetown, kuva saa munani z’amanwa kugeza saa munani z’ijoro hazaba ibikorwa bitandukanye byiganjemo ubuhamya n’ibiganiro.

Umunyarwandakazi Consolee Nishimwe ni we uzatanga ubuhamya ku buzima yabayeho muri jenoside. Kuri uyu munsi hazaba ibiganiro bitandukanye bitanzwe n’Abanyarwanda Dr. Chrysologue Gakuba, Professor Mathilde Mukantabana, Madame Immaculee Ilibagiza, Dr. Egide Karuranga na Dr. Rangira Bea Gallimore ndetse n’inshuti z’u Rwanda Dr. Tim Gallimore, Dr. Zachary D. Kaufman, Dr. James Smith, Dr. James Waller, Dr. Stephen Smith na Dr. Margee Ensign.

Ku wa gatandatu, ijambo nyamukuru rizavugwa n’ umunyamerika, Carl Wilkens, wagaragaje ubutwari muri jenoside, aho yafashe icyemezo cyo kuguma mu Rwanda, mu gihe abandi banyamahanga bose bahungishwaga n’i bihugu byabo. Bwana Carl Wilkens, yahisemo kwitangira abari mu kaga, bugarijwe n’urupfu nyamara yari azi neza ko ashobora kuhasiga ubuzima".

Ku cyumweru, hazaba Urugendo rwo Kwibuka “A Walk to Remember” ruzatangirira kandi rukarangirira kuri National Mall Washington DC kuva saa saba kugera saa cyenda z’amanywa rukazasozwa n’amasengesho.

Tubabwire ko intego u Rwanda rwihaye muri uku kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18 igira iti: ”Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza”. Kanda hano ubone ibindi bisobanuro kuri iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages