00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bo muri Maroc basaba ko kwibuka bitaharirwa bamwe

Yanditswe na

François Xavier NSHIMIYIMANA

Kuya 15 April 2012 saa 03:23
Yasuwe :

Abanyeshuri b’Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Maroc bibumbiye mu muryango wa UNERMA (Union des Etudiants et Stagiaire Rwandais au Maroc) kuwa 13 Mata 2012 bifatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 ariko basanga ubwitabire butari bushimishije.
Uyu muhango wo kwibuka witabiriwe n’Abanyarwanda biga muri iki gihugu, n’abanyamahanga cyane cyane abakomoka mu bihugu bya Afurika bahatuye ahanini bagizwe n’urubyiruko, ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta (…)

Abanyeshuri b’Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Maroc bibumbiye mu muryango wa UNERMA (Union des Etudiants et Stagiaire Rwandais au Maroc) kuwa 13 Mata 2012 bifatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 ariko basanga ubwitabire butari bushimishije.

Uyu muhango wo kwibuka witabiriwe n’Abanyarwanda biga muri iki gihugu, n’abanyamahanga cyane cyane abakomoka mu bihugu bya Afurika bahatuye ahanini bagizwe n’urubyiruko, ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta iharanira uburenganzira bwa muntu.

Umwihariko ugaragara ni uko kugeza ubu abantu bitabira uyu muhango bataraba benshi, ndetse akenshi no mu nzego z’ubuyobozi bakaba batabyitabira. Dore ko kenshi hari n’abatekereza ko bireba igice kimwe cy’abanyarwanda gusa, nk’uko bakunze kubivuga ‘prise de position politique’. Abanyeshuri b’abanyarwanda bari muri Maroc bakaba bakomeje kurwanira ko umuntu wese aho ava akagera by’umwihariko abari mu gihugu yasobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umuhango nyir’izina wabimburiwe n’igitambo cya misa kuri kiliziya ya Saint P X iri mumurwa mukuru w’igihugu cya Maroc, Rabat. Nyuma ya misa, imihango yakomereje mu nzu mberabyombi y’ishuri rikuru ryigisha iby’amategeko ‘Faculté des ‘, abari aho basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, binyujijwe mu mashusho. Babwirwa amateka yaranze igihugu n’uko Jenoside yateguwe.

Abari baje kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Uhagarariye uyu muryango wa UNERMA, Murera Eric, mu ijambo rye yavuze; yasobanuriye abari aho akababaro Abatutsi bagize mu gihe cya Jenoside, ababwira ukuntu bishwe umuryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu by’ibihangange byareberaga, ati: “Ikindi ni uko na mbere yaho gato byagarariye amahanga ko hategurwa ubwicanyi ariko ntihagire igikorwa”.

Yasabye abari aho bose dore ko benshi bari urubyiruko guharanira ko akaga kagwiririye u Rwanda katazongera ukundi. Murera yaboneyeho kwibutsa ko n’ubwo igihugu cyari cyasizwe iheruheru na Jenoside ariko ubu kimaze kwisana kikaba kiri mu bihugu bya mbere muri Afurika bifite umuvuduko mu iterambere ry’ubukungu hakiyongeraho n’umwihariko wo kunga no gusana abanyarwanda nyuma y’amahano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages