00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyepolitiki twunamira baharaniye ukuri barakuzira – Perezida wa Sena

Yanditswe na

MIGISHA Magnifique

Kuya 13 April 2012 saa 12:18
Yasuwe :

Ibi byavuzwe ubwo hasozwaga ku rwego rw’igihugu icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rw’i Rebero, ahashyinguwe imibiri y’abanyepolitiki bazize Jenoside.
Perezida wa Sena, Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene avuga ko insanganyamatsiko yo kwibuka muri uyu mwaka yerekana ko kwibuka bizahoraho iteka, ko imbaraga zose zigomba gukoreshwa mu kwamagana abatobera u Rwanda bagoreka amateka bagambiriye kugoreka ukuri no kudashaka kukumenya.
Yagize ati: “Abanyepolitiki (…)

Ibi byavuzwe ubwo hasozwaga ku rwego rw’igihugu icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rw’i Rebero, ahashyinguwe imibiri y’abanyepolitiki bazize Jenoside.

Perezida wa Sena, Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene avuga ko insanganyamatsiko yo kwibuka muri uyu mwaka yerekana ko kwibuka bizahoraho iteka, ko imbaraga zose zigomba gukoreshwa mu kwamagana abatobera u Rwanda bagoreka amateka bagambiriye kugoreka ukuri no kudashaka kukumenya.

Yagize ati: “Abanyepolitiki twunamira uyu munsi baharaniye ukuri, baguhagararaho kandi barakuzira, aba rero tubakesha byinshi niyo mpamvu tubaha icyubahiro kibakwiye”.

Yongeyeho ati: “Tugomba gukomeza kwibuka dufasha abarokotse bakeneye kwiga no kwivuza ndetse na’abafite ibibazo by’ubuzima, abafite ihungabana no kwita ku nzibutso za Jenoside hirya no hino mu gihugu cyacu, turasabwa kuba hafi izo ngeri z’Abanyarwanda bahuye n’ibibazo muri Jenoside”.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais yavuze ko ku isonga y’abategura Jenoside haza intiti n’abanyepolitiki bacengeza amatwara ya Jenoside mu bantu, yavuze ko cyane abayishyira mu bikorwa cyane ari urubyiruko, yavuze yashyizwe mu bikorwa n’abantu mu nzego zose kuba ku bayobozi bakuru b’igihugu kugeza ku baturage basanzwe.

Mitali yavuze ko ikibabaje ari uko bamwe mu bateguye Jenoside bacyidegembya asaba ko byaba byiza aba bakoze Jenoside bakoherezwa mu Rwanda akaba ariho bacirirwa imanza.

Ashima ibihugu byaburanishije abakekwaho gukora Jenoside n’ubwo inzira ari ndendem yagize ati: “Turifuza ko abakoze Jenoside bacibwa imanza, n’ubwo iki cyaha kidasaza ariko se n’abayikoze ntibasaza?”.

Yasabye ko amateka agomba kwandikwa uko ari, Minisitiri Mitali yagize ati: “Ubu u Rwanda ruritabazwa hirya no hino ku isi, tugomba guharanira ko ibi bikomeza”.

Perezida w’umuryango Ibuka, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ubwo hibukwa abanyepolitiki hazirikanwa uburyo babayeho banga ikibi cyose kandi bakacyangisha n’abandi, yagize ati: “Ntibigeze bacika intege (…) Abanyepoltiki twibuka bari bafitiye icyerekezo cyiza u Rwanda”.

Ibuka irasaba ko abacitse ku icumu bahabwa umwanya wo gutanga ubuhamya

Dusingizemungu yasabye ko abacitse ku icumu bashakirwa umwanya wo gutanga ubuhamya mu minsi itandukanye.

Yasabye ko ijwi ry’abacitse ku icumu ryumvikana biciye mu mivugo n’ubuhamya kuko ijwi ry’uwacitse ku icumu riba rivuga ibiremereye cyane hari igihe ridasohoka neza cyangwa rikajegeza ushaka kurisohora ariko ngo bishyikiriza ababumva ibyiyumviro bibavuna.

Yasabye kandi ko abantu batandukanye bakomeza kwifatanya n’abacitse ku icumu mu bikorwa bizagenda bibera hirya no hino mu gihugu mu gihe cy’iminsi 100.

Uhagarariye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Dr. Alvera Mukabaramba yavuze biyemeje politiki yubaka, yigisha ukuri kandi yirinda amacakubiri mu Banyarwanda.

Mu banyepolitiki baruhukiye ku i Rebero barimo Kavaruganda Yozefu wari muri PL, Ndasingwa Landouard wari muri PL, Kabageni Venantia wari muri PL, Kayiranga Karoli wari muri PL, Niyoyita Aloyizi wari muri PL, Rwayitare Augustin, Rutaremara Jean de la Croix, Nzamurambaho Frédéric wari muri PSD, Mushimiyimana Jean Baptiste wari muri PSD, Ngango Félicien wari PSD, Rugogoza Faustin wo muri MDR na Kameya André; aba biyongeraho uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Uwiringiyimana Agatha.

Uyu muhango watangiye saa yine n’iminota 25 za mu gitondo mu mvura nyinshi wabanjirijwe n’umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali rushyinguwemo inzirakarengane zisaga 14,000. Ni hamwe mu ho abazize Jenoside muri Kigali bashyinguwe, nyuma yo gukurwa aho bari bajugunywe harimo no mu busitani bw’Ibitaro Bikuru bya Kigali (CHUK).

Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18 cyatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku itariki 7 Mata 2012, gifite insanganyamatsiko igira iti: "Twigire ku mateka twubake ejo hazaza".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages