Mu ijoro ryo kuwa 7 Mata 2012 rishyira iry’iya 8 abanyeshuri b’Abanyarwanda basaga 500 biga mu gihugu cy’u Buhinde muri Kaminuza ya Annamalai, mu Ntara ya Tamil Nadu iri mu majyepho y’icyo gihugu bifatanyije n’abari mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi hose mu kwibuka Abanyarwanda b’inzirakarenane bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gahunda z’icyunamo zateguwe n’umuryango w’abanyeshuri uzwi ku izina rya Student Sharing Club bafatanyije na komite y’abanyeshuri muri icyo kigo, uhagarariye uwo muryango Ndugu Philibert yatangaje ko uyu mwaka bahisemo gukora ikiriyo kikarangwa no kuganira kucyo bo nk’urubyiruko bamarira igihugu mu kubaka amateka mashya nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku nshuro ya 18 igira iti: “Twigire ku Mateka Twubaka ejo hazaza”.
Ni nako abo banyeshuri bagize ijoro ryo kwibuka maze baganira ku mateka y’igihugu cyabo, mu kiganiro cyatanzwe na Kamana J.Marie (Umuyobozi wa RPF mu Ntara ya Tamil Nadu) yasobanuye ku mateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, ati: “Twagize ubuyobozi bubi, butoza abantu kurya ibya rubanda,kwikunda, kurobanura birimo guheza igice kimwe cy’abanyarwanda mu mashuri, mu mirimo ndetse bivamo kugira benshi impunzi”.
Aho niho yakomeje avuga ko umuryango wa RPF Inkotanyi wafashe iya mbere mu gutabara abana b’u Rwanda bicwaga ndetse no gucyura abari hanze y’igihugu, yagize ati: “Ntibyarangiriye aha kuko muri politiki y’uyu muryango ikubiye mu bice byinshi, harimo no guhagarika Jenoside ndetse no gusubiza Abanyarwanda ubuzima bwiza, kwiha agaciro bari basanganywe, ibi bikaba bigaragarira mu buryo u Rwanda rutekanye, aho buri mu nyarwanda afite uburenganzira bwo kwiga, kwivuza, kubaho, agakira agatera imbere uko abishoboye”.
Ati: “Ibi rero ntibireba abagize RPF Inkotanyi gusa ahubwo ni umusanzu ndetse n’uruhare rwa buri munyarwanda ngo igihugu cyacu kibe gishya kandi kiza bityo tuzahindure n’isi dutuye.”
Uretse uwo mugoroba w’icyunamo waranzwe n’ibiganiro bivuga kuri ejo heza h’igihugu, bukeye ku cyumweru wari umunsi wa Pasika ariko ntibyabujije abo banyeshuri kongera guhura nyuma y’amasengesho maze bakora urugendo rwo kwibuka rwiswe Walk to Remember rwatangijwe na Alfred Ndabarasa wari uhagarariye High Commissioner w’u Rwanda mu Buhinde muri uwo muhango uhagarariye abanyeshuli biga muri kaminuza y’Annamalai Twahirwa Innocent, mu ijambo rye ati: “Amateka mabi igihugu cyacu cyagize niyo adutera umwete wo kuyahindura”.
Uhagarariye abanyamahanga muri iryo shuri Prof Dr Subbiah ati: “Urebye ubwiza bw’u Rwanda ntiwamenya amateka mabi rwagize, gusa ibi byose biterwa n’abaturage bashyize hamwe kandi bahora bifuza guhindura igihugu cyabo”.
Yongeyeho ko bo nk’abarimu b’iryo shuli badashidikanya kuri heza h’ejo h’u Rwanda ati: “Kuko umwete mugaragaza mu kwiga biduha icyizere ko muzatahana ubumenyi buzubaka kandi bugateza imbere igihugu cyanyu natwe dukunda kuko ari cyiza,gifite n’abaturage beza.”.
Mu ijambo rye nk’umushyitsi mukuru, Alfred Ndabarasa(Umujyanama wa mbere wa High Commission y’u Rwanda mu Buhinde) yagize ati: “Ibihe nk’ibi imitima y’abanyarwanda yongera kugira umubabaro nk’uho twagize muri kiriya gihe cya Jenoside nyamara kandi twiyemeje kutaheranwa n’agahinda kuko ari ugutiza umwanzi imbaraga”.


















TANGA IGITEKEREZO