00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Abarebereye Abatutsi bicwa muri Jenoside bajye bigaya’

Yanditswe na

Olivier RUBIBI

Kuya 5 May 2012 saa 11:18
Yasuwe :

“Abantu barebereye Abatutsi bicwa mu Rwanda nyuma yaho amahanga ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bari bararahiye ko bitazongera nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi n’izindi, bajye bicara bigaye kuko ntacyo bamariye u Rwanda,” ibi byavuzwe na Herman Klaassen akaba ari umuyobozi mukuru wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda.
Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu ijoro ryo kwibuka Abatutsi bakoraga muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. (…)

“Abantu barebereye Abatutsi bicwa mu Rwanda nyuma yaho amahanga ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bari bararahiye ko bitazongera nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi n’izindi, bajye bicara bigaye kuko ntacyo bamariye u Rwanda,” ibi byavuzwe na Herman Klaassen akaba ari umuyobozi mukuru wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu ijoro ryo kwibuka Abatutsi bakoraga muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Herman Klaassen ati:”Duteraniye aha kugira ngo twibuke ntabwo ari ukugira ngo twibagirwe, kwibuka bizahoraho kandi dushyire hamwe dufashe Abarokotse Jenoside maze abari bafite umugambi wo kumaraho Abatutsi bazabona ko bibeshye”, ati: “Nako baribeshye kugira ngo atangize umugambi wo gutsemba abantu, ntubigereho ahubwo ugaruke ubane nabo!”

Ijoro ryo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside bakoraga muri Banki y’Abaturage y’ u Rwanda ryaranzwe n’indirimbo zo kwibuka z’umuhanzikazi Mariya Yohana, kwibukiranya amateka yaranze Abatutsi bakoraga muri iyi banki ndetse n’ubuhamya bwatanzwe na Kamanda Vincent wahoze ari umukozi wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda kuva mu mwaka w’1986 iyi banki ishingwa kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu mwaka 1994.

Kamanda watanze ubuhamya yavuze ko kuva iyi banki yatangira mu mwaka 1986 yaranzwe n’ivangura moko aho batangiye ari abakozi 150 ariko Abatutsi barimo bari 10 gusa ati:”Muri twebwe habagamo abakozi b’abahezanguni b’abahutu babaga bashinzwe gutungira agatoki abayobozi bakuru b’igihugu bamwe muri twebwe bavuga ko turi ibyitso. Iyo babaga bagushyize mu majwi ko uri icyitso ubwo wabaga ugowe. Waratotezwaga ukabwirwa amagambo y’urucantege n’ibindi byinshi”.

Gatari Egide waje ahagarariye umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) yagize ati: “Abari bafite intego yo gutsemba Abatutsi babikoze imyaka itari mike ariko bajye bamenya ko nta bantu bapfira gushira ubu abarokotse hari urwego bamaze kwigezaho intego yacu ni ukudaheranwa n’agahinda”.

Gatari yavuze ko abana barokotse Jenoside bagifite ibibazo byinshi nkaho abana 12,000 barangije amashuri yisumbuye ariko bakaba batarabonye amahirwe yo gukomeza Kaminuza ati:”Abagifite umutima wo gufasha nti mucike intege inzira iracyari ndende”.

Betty Sayinzoga wari uhagarariye abakozi ba banki y’abaturage y’u Rwanda yavuze ko batazibagirwa bagenzi babo b’inzira karengane bazize uko bavutse ati:”Tuzakomeza kwita ku bana babo nabo bazabe abagabo nk’uko ababyeyi babo bari bameze”.

Gasarira Gaspar wari uhagarariye komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) we yashimye ibikorwa bya Banki y’Abaturage y’u Rwanda ati:”Kuba mwaragize igitekerezo cyo gufasha bamwe mu bana mwagize igikorwa cy’ubutwari kandi muza gikomeze”.

Banki y’Abaturage y’u Rwanda yiyemeje kurihira abana 15 kugera barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Abayobozi batandukanye muri BPR bari baje muri uyu muhango
Aba ni bamwe mu bana banki y'Abaturage y' u Rwanda ifasha
Ngaba bamwe mu batutsi bakoraga muri Banki y'Abaturage y' u Rwanda
Herman Klaassen, Umuyobozi Mukuru wa Banki y'Abaturage y'u Rwanda
Kamanda Vincent wahoze ari umukozi wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda kuva mu mwaka w’1986

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages