Kuwa Gatanu tariki 4 Gicurasi 2012, abarimu n’abashakashatsi bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ku Gisozi aho batangaje ko batewe ipfunwe n’amagambo yavuzwe na Léon Mugesera ubwo yakanguriraga abaturage gukora Jenoside.
Dr Charles Karangwa uhagarariye umuryango w’abarimu n’abashakashatsi ba Kaminuza y’u Rwanda yabwiye itangazamakuru nyuma yo gutambagira muri uru rwibutso ko nk’abarimu n’abashakashatsi bituma bamenya amateka neza, imvo n’imvano y’ibyabaye hano mu gihugu kugira ngo bakomeze intego bihaye yo gufata iya mbere mu gukosora amateka mabi yabaye.
Aha, yasabye abatarahagera bakwiye kureba uko bajya bahagera kuko herekana amateka n’ishusho y’ibyabaye mu Rwanda neza kandi mu gihe gito.
Akomeza avuga ko gusura inzibutso, gusura impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside ari ibikorwa ngaruka mwaka bihaye aho buri uko icyumweru cyo kunamira Abatutsi bazize Jenoside, bo bakomezanya n’ibikorwa binyuranye mu gihe cy’iminsi ijana muri rusange kwibuka bimara.
Ibyo bikorwa harimo gusura abana b’impfubyi birera cyane cyane abo ku Munini mu Karere ka Nyaruguru, ahari abana 25 iri shyirahamwe ryatangiye gufasha mu mwaka wa 2008, aho babiri muri bo ubu bamaze gusoza amasomo yabo ya kaminuza, aho babafasha by’umwihariko mu bijyanye n’imibereho aho baba n’ibikoresho bakenera bari mu biruhuko no ku mashuri.
Aba barimu n’abashakashatsi ariko kandi bihaye intego yo kugarura isura mbi umwarimu mugezi wabo Léon Mugesera nawe wigishaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yasize i Kibirira aho yatangiye ikiganiro cyakanguriraga Abanyarwanda kwica bagenzi babo ku mugaragaro.
Ati:”Ni umutwaro (Léon Mugesera) yadusigiye nk’abarimu n’abashakashatsi, tugomba kujya tujyayo hari n’ubufasha tubagenera.”
Ibyo bakura mu bushakashatsi bwabo ariko ntibikwiye kuguma mu bitabo bandika cyangwa ngo bibikwe mu mpapuro gusa, Marie Ignacianna Mukarusanga ni umwarimu n’umushakashatsi muri kaminuza yabishimangiye avuga ko baba bashaka ko ibyo babonye mu bushakashatsi byajya mu bikorwa bikagira icyo bimara mu kubaka igihugu.
Kubw’ibyo aba barimu n’abashakashatsi ntibafunze amaso ku bibazo n’ingaruka amateka mabi yasize mu Rwanda, muri iki gihe barimo gufasha abagore bahuye n’ibibazo bikomeye byo gufatwa ku ngufu n’abahungabanyijwe n’ibindi bibazo, baba abo byakorewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abari barahungiye mu mashyamba ya Kongo kandi barishimira ko hari umusaruro birimo gutanga kubo batangiranye bo mu Karere ka Huye.


















TANGA IGITEKEREZO